Ikipe ya Etincelles FC yatsinze umukino wayo wa kabiri wikurikiranya ibitego 2-1, nyuma y'uko yari imaze imikino ine yikurikiranya nta ntsinzi, ibyasize AS Muhanga habi, kuko yakomeje kuguma ku mwanya wa nyuma.
Ni mu mukino w’umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League wabaye kuri iki cyumweru, tariki 15 Gashyantare 2026, kuri Stade Umuganda watangiye saa Cyenda z’igicamunsi.
Etincelles FC isigaye ikina neza nyuma yo guhabwa umutoza mushya Bizimana Abdoul ‘Bekeni’ ntibyayisabye iminota myinshi, kuko ku munota wa gatanu gusa Nsabimana Hussein yafunguye amazamu, ku munota wa 19 Niyonkuru Sadjati ashyiramo icya kabiri ari nacyo cyakoze ikinyuranyo, ni mu gihe ku munota wa 39' Jeremier Basilua yatsindiye AS Muhanga igitego kimwe rukumbi cy'impozamarira.
.jpeg)

Etincelles FC yakinaga umukino wayo wa 20 yahise ijya ku mwanya wa 15 n'amanota 17, mu gihe AS Muhanga yakinaga umukino wa 19 byari bihanganye yagumye ku mwanya wa 18 ari nawo wa nyuma n'amanota 13.
Kuri gahunda ya RPL, Etincelles FC itariki 21 Gashyantare 2026 izakira Gicumbi FC, mu gihe kuri uwo munsi AS Muhanga izaba yakiriye Rutsiro FC.

