Police FC yujuje imikino itatu nta ntsinzi ibona nyuma yo kunganya na APR FC igitego 1-1, mu mukino w’Umunsi wa 21 wa Shampiyona wabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Police FC ni imwe mu makipe yatangiye neza umwaka w'imikino ndetse iyobora urutonde rwa Shampiyona igihe kirekire, ariko mu mikino yo kwishyura yabuze intsinzi kuko nta mukino n'umwe irabonaho amanota atatu.
Mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 20 Gashyantare 2026, yakinnye na APR FC mu mukino w'agapingane nyuma y'uko Ikipe ya Polisi y’Igihugu iyambuye Igikombe cy'Intwari cya 2026.
Ibi byatumye umukino ukomera ndetse ku munota wa 15 habura gato ngo APR FC ibone igitego cyashoboraga kuva ku ishoti rikomeye ryatewe na Mugisha Gilbert ariko rikubita umutambiko w’izamu.
Ani Elijah wa Police FC na we wafashaga Police FC gusatira, yateye ishoti rikomeye umunyezamu w’Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, Hakizimana Adolphe awukuramo awushyira muri koruneri ku munota wa 20.
William Togui na we washakaga igitego hasi hejuru, yateye ishoti rikomeye na ryo rikubita umutambiko w'izamu.
Mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Richard Kilongozi yazamukanye umupira yinjira mu rubuga rw’amahina rwa APR FC, na we ateye ishoti rikomeye na ryo rikubita igiti cy’izamu.
Mu gice cya kabiri na bwo amakipe yombi yakomeje gusatirana, aho APR FC yabonye coup-franc ku munota wa 59, iterwa na Ruboneka Jean Bosco wahereje umupira Mugisha Gilbert ateye mu izamu wongera gukubita igiti cya ryo.
Igitego cya mbere muri uyu mukino cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku munota wa 67. Iki cyavuye ku ishoti rikomeye yatereye hanze y’urubuga rw’amahina, umunyezamu Niyongira arirambura ntiyawukoraho, ukubita umutambiko w'izamu umanukira mu rucundura.



Igitego cyo kwishyura cya Police FC cyabonetse ku munota wa karindwi w'inyongera, gitsindwa na myugariro wayo Nsabimana Eric ‘Zidane’ wahawe ikarita itukura nyuma yo kucyishimira akuramo umupira nyamara yari yahawe ikarita y’umuhondo mu mukino hagati
Amakipe yombi yanganyije igitego 1-1, APR FC ijya ku mwanya wa mbere n’amanota 39, naho Police FC imaze imikino itatu idatsinda ikomeza kuba iya gatanu n’amanota 35.
.jpeg)