Ni umukino wabaye kuri uyu wa mbere tariki 16 Werurwe 2026 ubera kuri Kigali Pele Stadium, utangira Saa 20:30.
Al Merrikh SC yagiye muri uyu mukino ifite amanota 44 ishaka gutsinda igahita ifata umwanya wa mbere mu gihe Rayon Sports yashakaga kwinjira mu manota 40.
Umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, ndetse umupira uva ku izamu ujya kurindi.
Rayon Sports yari yakiriye Kapiteni wayo Youssou Diagne wari umaze iminsi arwaye, aho yari afatanyije na Ramazani mu mutima w’ubwugarizi.
Ku munota wa 15 Rayon Sports yabonye amahirwe y’igitego ku ishoti ryatewe na Ndayishimiye Richard ariko umunyezamu wa Al Merrikh awushyira muri koroneri.
Ku munota wa 32 Al Merrikh yabonye uburyo bw’igitego cyabazwe, ku mupira watewe na Rijaniaina Nicolas Randriamanampisoa Kwizera Olivier awushyira muri koroneri.
Igice cya mbere cyarangiye nta kipe nimwe irebye mu izamu, amakipe ajya kuruhuka ari ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, amakipe nabwo yagarutse ashaka igitego ku mpande zombi ariko uburyo bwa nyuma bukanga.
Ku munoya wa 65, nabwo Al Merrikh yabonye amahirwe y’igitego ku mupira nanone wari utewe na Rijaniaina Nicolas Randriamanampisoa nabwo Kwizera Olivier umupura awukuramo neza.
Iminota 90 yarangiye nta mpinduka zibaye, umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo irangira nta gitego kibonetse, umukino urangira ari ubusa ku busa.
Al Merrikh yahise igira amanota 45 inganya na Al Hilal iri ku mwanya wa 2, mu gihe Rayon Sports yagize amanota 39 irushanwa inota 1 na Police FC iri ku mwanya wa 3 ku rutonde rwa shampiyona.