Kuri iki cyumweru tariki 03 Mata 2026, ikipe ya As Muhanga yatsinze ikipe ya Bigesera FC mu mukino yakiriwemo kuri sitade y'Akarere ka Muhanga mu mukino w’umunsi wa 29 wa Shampiyona yitiriwe Banki ya Kigali (BK Pro League). Umukino ukaba wabonetsemo igitego kimwe cyabonetse ku munita 88 w'umukino nubwo yakomeje guherekeza izaboneye amanota 


Ni umukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko ubona ikipe yo mu rugo igenda ishaka amahirwe yo gufungura amazamu.


Ku munota wa 2 ikipe ya As Muhanga yazamukanye umupira ibura uburyo bwari bwabazwe ku mupira watewe na kapiteni Kubwimana Cedric ahaye umupira Twizerimana Onesime atera hanze y'izamu rya Bugesera.


Ku munota wa karindwi, ikipe ya Bugesera yakomeje kwataka ariko igakoresha impande ariko abakina inyuma bihagararaho.


Ku munota wa cyenda,As Muhanga yabonye amahirwe umupira bawutera inyuma ariko kandi Bugesera yahise ibona amahirwe izamukana umupira ariko bateye uca inyuma ukaba warutewe na Habumuremyi ku ruhande rw'iburyo.


Ku munota wa 17 As Muhanga yongeye kubona uburyo ariko ntiyabyara umusaruro biciye kuri Kubwinana Cedric watanze umupira kuri Martin Fablice Twizerimana wawuhaye Onesime Twizerimana wawuteye uca hejuru y'izamu rya Bugesera FC.


Ku munota wa 35 As Muhanga yabonye amahirwe maze Tutihimbaze Gilbert abona amahirwe ateye umupira unyura hanze y'izamu ry'abashyitsi.


Ku munota wa 40 ikipe ya Bugesera yabonye amahirwe izamukana umupira iteye unyura hanze y'izamu ryari ririnzwe na Hategekimana Bonheur.


Ku munota wa 45 ikipe ya As Muhanga binyuze kuri Kubwimana Cedric awuteye bawushyira muri koruneri bayiteye Onesime Twizerimana na Jean claude Mugiraneza batera mu izamu umunyezamu awukuramo.


Tujyane mu gice cya 2 cy'umukino 


Ku munota wa 55 ikipe Bugesera yatangiye yataka ndetse batera mu izamu rya As Muhanga imipira uca inyuma wari utewe na nimero 14.


Muminota wa 5 yakurikiyeho ikipe ya As Muhanga yakinaga nabi kuko yagiye ikora amakosa ku bakinnyi barimo Karema Eric wabonaga intege zitangiye kugabanuka ndetse ku munota wa 59 bakora impinduka bakuramo Martin Fablice Twizerimana maze hinjiramo Jeremie Basilua.


Ku munota wa 66 As Muhanga yabuze igitego cyari cyabazwe maze Onesime Twizerimana atera mu izamu maze umuzamu awukuramo ujya muri koruneri barayitera nayo ntiyagira ikiyivamo.


Ku munota wa 75, ikipe ya Bugesera yakoze impinduka hasohoka Rugangazi Prosper hinjiramo Nshimirimana Darcy naho Byishimo Valua aha umwanya Seentongo Farouk.


Ku munota wa 73 umukinnyi wa Bugesera ,Isngizwe Rodrigue yahawe ikarita y'umuhondo ku ikosa yakoreye Kubwimana Cedric wari wazamukanye umupira amubuza gukomeza agana mu iza


Ku munota wa 76 Bugesera yabonye amahirwe bateye umunyezamu bonheur awukuramo ugarutse rutahizamu Ruhinda Faruk awutangwa na Bonheur Hategekimana.


Ku munota wa 80,As Muhanga yabonye amahirwe izamujana umupira Onesime twizerima awukurwaho na myugariro 70 wari wakomeje kumugora.


Ku munota wa 88 ikipe ya As Muhanga yatsinze igitego kitavuzweho rumwe n'abasifuzi kuko uwo kuruhande yamanitse uwo hagati aracyemeza


Umukino wongeweho iminota 10 itagize icgo ihindura ku musaruro wari wabonetse usibye ko muei uyu mukino hanatanzwe amakarita 2 y'umutuku harimo iyahawe Kwizera Janvier wari ku ntebe y'abasimbura utishimiye igitego cyemejwe n'Umusifuzi Abdoul cyahawe ikipe ya As Muhanga.


Ikipe ya As Muhanga itimo kwitegura ikipe ya Rayon Sport izakira hagati mu cyumweru.