Ku munsi wa 29 wa BK Pro League, ikipe ya Musanze FC yakiriye Kiyovu Sports kuri stade Ubworoherane, umukino urangira ikipe zombi zinganyije ubusa ku busa bityo amakipe yombi agabana amanota 3. 


Igice cya mbere cyatangiranye imibare myinshi ku mpande zombi aho amakipe yakinaga yizigama adafungura cyane. Ku munota wa 42 w'umukino, ikipe ya Kiyovu Sports yahawe penaliti yaturutse kw'ikosa ryakozwe na myugariro wa Musanze FC Christian Mkengele. Iyo penaliti yahushijwe na Uwiyaremye Fidali wayiteye hejuru y'izamu maze abafana ba Musanze bariruhutsa, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa. 


Igice cya kabiri cyaranzwe n'imbaraga ku ruhande rw'ikipe ya Musanze, yarushije bikomeye Kiyovu Sports aho byagaragaye ko Musanze FC yavuye mu kiruhuko ishaka amanota 3. Umwataka wa Musanze FC, Katembo Lubila ni umwe mu bagoye cyane ba myugariro ba Kiyovu Sports. Uyu mwataka wanyuraga ku ruhande rw'iburyo, yahaye akazi gakomeye Ishimwe Jean Rene, kuko yamucenze kenshi ndetse agahindura imipira myinshi igana mu rubuga rw'amahina ariko iyo mipira ikaba itabyajwe umusaruro na bagenzi be.


Ku munota wa 89, umunyezamu James Bienvenue yatabaye ikipe ya Kiyovu, ubwo umukinnyi ukina hagati wa Musanze; Munyurangabo Leonidas yateye ishoti riremereye riturutse aho urubuga rw'amahina rutangirira, rikaba ishoti benshi bahaga amahirwe yo kunyeganyeza inshundura, ariko umunyezamu James Bienvenue arirambura, akoza ukuboko kw'iburyo ku mupira werekeza hejuru y'izamu, bityo umukino urangira ari ubusa ku busa.


Umunsi wa 29 wa BK Pro League usize Musanze FC ku manota 37, mu gihe Kiyovu ubu igeze ku manota 44, imyanya mishya ikazagenwa n'ibizava mu yindi mikino