Rayon Sports na APR FC wanganyije igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 29 wa BK Pro League wabereye kuri Stade Amahoro ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 2 Gicurasi 2026.


Ni umukino wari umaze igihe utegerejwe na benshi kuko ari abatoza, abakinnyi ndetse n’abafana b’aya makipe y’amakeba muri Ruhago y’u Rwanda, bari bagaragaje ko biteguye intsinzi.


Cyera kabaye, isaha ya Saa 18:00, yaje kugera, Umusizi Ishimwe Jean Claude atangiza umukino, ndetse Rayon Sports yawakiriye iwinjiramo Mbere kuko ku munota gusa wa Kabiri, Aziz Bassane yakoreweho ikosa hafi y'u rubuga rw’amahina rihanwe na Ndayishimiye Richard, ba myugariro ba APR FC bakiza izamu.


Ni ikosa ryavuyemo koruneri ndetse Abedi Bigirimana ahagaze neza atera ishoti n’umutwe rigonga umutambiko w’izamu ririnzwe na Hakizimana Adolphe, APR FC irarokoko.


Gutangira neza umukino kwa Rayon Sports ntabwo byashyize igitutu ku bakinnyi ba APR FC kuko abarimo Mugisha Gilbert, Djibril Ouattara, William Togui na Ruboneka Bosco bahise bagerageza uburyo bwashoboraga kuvamo igitego ku munota wa Gatanu w’umukino.


Umukino watangiye wihuta ariko ugeze hagati usa n’ugenza make, amakipe atangira gukinira hagati, bitandukanye n’uko yatangiye ava ku izamu akajya ku rindi.


Ibintu byaje guhinduka ku munota wa 32, ubwo Ndikumana Asman yatsindaga igitego cya Mbere muri uyu mukino, ku mupira wari uturutse ku ruhande rw’ibumoso, awufashe anyura hagati y'abakinnyi b'inyuma ba APR FC, atsindira Rayon Sports arobye Hakizimana Adolphe.


Ni igitego kitatumye APR FC icika intege kuko ku munota wa 39, Byiringiro Jean Gilbert yazamukanye umupira akinjira mu rubuga rw'amahina, ahirikwa na Tambwe Gloire agwa hasi.


Umusifuzi Ishimwe yanzuye ko ari penaliti, maze Djibril Ouattara ayinjiza neza mu izamu rya Rayon Sports, ryari ririnzwe na Kwizera Olivier.


Niko igice cya Mbere cyarangiye ndetse n’icya Kabiri nta kipe yigeze ibasha kubona ikindi gitego.


Mu gice cya Kabiri, Haringongo Francis utoza Rayon Sports, yagerageje gukora impinduka, yongera imbaraga mu busatirizi, aho yavanyemo abakinnyi barimo Faustin Likau na Ndikumana Asman, abasimbuza Habimana Yves na Mugisha Didier, kugira ngo ashake uko yabona igitego cya Kabiri.


Ku ruhande rwa APR FC kandi naho umutoza Taleb Abderrahim, yagiye akora impinduka kugira ngo arebe ko iminota 45 y’igice cya Kabiri hari umusaruro yayibyaza.


Abakinnyi barimo William Togui, Mugisha Gilbert na Hakim Kiwanuka baje kuva mu kibuga basimburwa na Mamadou Sy, Denis Omedi na Memel Raouf Dao.


Ni impinduka ku mpande zombi zitatanze umusaruro abatoza bari biteze ndetse n’ibihumbi by'abafana bari muri Stade Amahoro, kuko iminota 90 y'umukino yaje kurangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.


Mu kiganiro n'itangazamakuru cyagarutse ku migendekere y’umukino, abatoza b’amakipe bombi bagaragaje ahabaye ikibazo cyatumye batabona amanota atatu y’umunsi wa 29 wa BK Pro League.


Umutoza Mukuru wa Rayon Sports, Haringongo Francis yavuze ko abakinnyi be bari bafite icyizere cyo gutsinda ndetse bitwaye neza n’ubwo bategukanye amanota atatu.


Umutoza Mukuru wa APR FC, Taleb Abderrahim, yavuze ko yagowe no kuba adafite abakinnyi be bakomeye barimo Niyigena Clement na Ronald Ssekiganda.