Mukura Victory Sports yakiriye Police FC mu mukino w'umunsi wa 30 wa Bk Pro League. 



Ni umukino watangiye wihuta kuruhande rwa Police FC na Ben Moussa binyuze mu bakinnyi Okorie , Richard Kilongozi na Kwitonda Alain Bacca. 


Mukura VS nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Police Fc binyuze muri Irumva Justin ,Samuel Pimpong na Mutsinzi Patrick. 


Iminota 10 ya mbere y'umukino yaranzwe no kwigaganaho ku mpande zombi .


Mu minota 15 ,Mukura yatangiye gusatira cyane izamu rya Police FC ,harimo uburyo bwiza Irumva Justin yahinduyemo umupira mu rubuga rw'amahina, Mutsinzi Patrick awukozeho awusubiza inyuma .


Ku munota wa 20 ,Irumva Justin wa Mukura VS&L yakuruye Kwitonda Alain Bacca hafi y'urubuga rw'amahina, maze Rulisa Patience amuha ikarita y'umuhondo ,uyu mupira w'umuterekano watewe nabi na Alan katelega ariko awutera hejuru y'izamu rya Mukura VS&L. 


Ku munota wa 24 ,Police FC yazamukanye umupira kuruhande Ndayishimiye Dieudonne, awuha Alan Katerega ,nawe awushyira kwa Richard Kilongozi acenga Hakizimana Zuber wakina kuri 3 ka Mukura atera ishoti ariko Tuyizere Jean Luc arawufata neza .



Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga mwo hagati ari nako bakora amakosa menshi mu kibuga mwo hagati .



Ku munota wa 34 ,Mukura Victory Sports yazamukanye umupira kuruhande rwa Alvain ,watanze umupira kwa Samuel Pimpong, nawe awuhindura mu rubuga rw'amahina, Izak Eze umupira awukuraho Boateng Mensah, awuha Joseph Sackey atera ishoti rikomeye umupira ujya hanze ho gato y'izamu rya Police Fc. 



Police FC nayo yahise yishyura Mukura VS&L kuko Alan Katelega yazamukanye umupira awuha Okorie ,awusubiza Alan katelega wari wamaze kugera mu rubuga rw'amahina nawe awusubiza inyuma kwa Kwitonda Alain Bacca arekura ishoti rikomeye ariko umupira unyura kuruhande rw'izamu ryari ririmo Tuyizere Jean Luc .



Iminota 5 ya nyuma y'igice cya mbere yihariwe na Police hari aho yabonye koroneri maze Kwitonda Alain Bacca ayitera neza maze Richard Kilongozi akozaho umutwe gusa maze unyura ho gato hejuru y'izamu rya Mukura. 


Nubwo byari bimeze gutyo ariko iminota 45 y'igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.


Igice cya kabiri cyagarukanye imbaraga nyinshi ku mpande zombi,ariko amakipe kumpande zombi yakoraga amakosa byatumye ku munota wa 51 ,Mutsinzi Patrick akorerwa ikosa mu kibuga mwo hagati byatumye avanwa mu kibuga .


Ku munota 54 ,Joseph Sackey wa Mukura VS&L yavuye mu kibuga asimburwa Nisingizwe Christian kubera umupira Ishimwe Christian yamushose mu nda .


Umutoza wa Mukura VS&L watoje uyu mukino Nimubona Thierry yasimbuje Hakizimana Zuber hinjiramo Kwizera Tresor. 


Ku munota wa 60 ,Ingabire Christian wa Police FC winjiye mu kibuga asimbuye Alan Katelega yagonganye na Joseph Sackey wa Mukura agira ikibazo byatumye n'imbangukira Gutabara yinjira MU kibuga ajyanwa kwa muganga igitaraganya ,yahise asimburwa na Manishimwe Djabel .


Ku munota wa 75 ,Richard Kilongozi yakoreye ikosa Tuyizere Jean Luc ahabwa ikarita y'umuhondo nyuma y'uko yari amukiniye nabi .


Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga mwo hagati cyane ari nako Ben Moussa na Nimubona Thierry bakomeza gukora.impinduka .



Ku munota wa 82 ,Habineza Eric wa Mukura yashatse kurenza umupira ariko asanga yawuteye mu izamu ,Byatumye Tuyizere Jean Luc umupira awushyira muri Koroneri nayo itigize icyo itanga .



Ku munota wa 90 ,Nisingizwe Christian yateye ishoti rikomeye ari mu kibuga mwo hagati, iri shoti ryagoye niyongira Patience kuri fata kuko yabanje ararihoza .


Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota 7 ,ku munota wa 2 y'inyongera, Iradukunda Elie Tatu yateye ishoti rikomeye ari hafi y'urubuga rw'amahina maze Isaac Eze araryitambika umupira ujya hanze muri Koroneri itagize icyo .



Iminota 7 yose yinyongera yihariwe cyane na Mukura VS&L nubwo na Police FC nayo yanyuzagamo igasatira binyuze muri Nshimirimana Ismael Pitchu ariko ba myugariro ba Mukura bagahagarara neza .



Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 0-0 .


Nyuma yo kunganya uyu mukino ,Police FC yagumye ku mwanya wa 6 n'amanota 47,naho Mukura VS&L nayo yagumye ku mwanya wa 7 n'amanota 42.


Mu munsi 30 Mukura izakira izakira Gorilla naho Police FC izasure Musanze FC.