Ikipe ya Al Merrikh SC yanyagiye Etincelles FC, ibitego 4-1, mu mukino w'umunsi wa 30 wa BK Pro League, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane.


Uyu mukino Etincelles FC yawugiyemo ishaka amanota atatu kugira ngo ikomeze kwigira imbere ku rutonde rw'agatenyo rwa shampiyona, mu gihe Al Merrikh SC itozwa na Darko Novic nayo yashakaga kwisubiza umwanya wa Kabiri.


Saa Cyenda zuzuye nibwo Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick, yatangije umukino nyuma y’umunota wo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.


Amakipe yatangiye akina umukino ufunguye kugeza ku munota wa 18 ubwo Rutahizamu Ishimwe Djabiru wa Etincelles FC, yazamukanaga umupira yagera ku murongo w’urubuga rw’amahina, akorerwa ikosa na Abderratif Adam Mussa Adam, Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick, ahita atanga penaliti.


Ni penaliti Kapiteni Nsabimana Hussein yahise atsinda neza ky munota wa 19.


Ikipe ya Al Merrikh SC yahise isa n’ikangutse, itangira gukinira imbere y’izamu rya Etincelles FC ririnzwe na Nishimwe Moise.


Ku munota wa 34, Al Merrikh SC yaje kubona ikosa, inyuma y’urubuga rw’amahina, maze ikosa rihanwa neza na Fenohasina Gilles Razafimaro wateye umupira mwiza unyura hagati y’urukuta, Umunyezamu Nishimwe Moise awugaruza ikirenge, usanga Daba Sogoba ahagaze neza ahita aboneza mu izamu.


Amakipe yombi yakomeje gushyira imbaraga mu gushaka igitego cya kabiri cyafasha mu kuyobora umukino, ariko iminota 45 y’umukino irangira ari igitego 1-1.


Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi, ndetse kigitangira, ku munota wa 57 abakinnyi ba Al Merrikh SC bazamukanye umupira, bahererekanya umupira ugera kuri Fenohasina Gilles Razafimaro, ahita aboneza mu izamu.


Ntabwo Al Merrikh SC yigeze itanga agahenge kuri ba myugariro ba Etincelles FC, ndetse ku munota wa 61 baje kubona ikosa ry’umupira w’umuterekano, Musab Mohammed Makeen wari winjiye mu kibuga asimbuye, ahita atsinda igitego cyiza n’umutwe.


Umukino ugeze mu minota 65, imvura nyinshi yatangiye kugwa mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali no kuri Kigali Pelé Stadium, kugeza ubwo amazi menshi yaretse mu kibuga ndetse n’imvura ikomeza kugwa irimo umuyaga mwinshi.


Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 77, Umusifuzi Ngaboyisonga Patrick, ahamagara ba Kapiteni b’amakipe yombi, hanzurwa ko umukino uba uhagaze.


Nyuma umukino waje kongera gusubukurwa, ndetse mu munota umwe gusa, Ikipe ya Al Merrikh SC itangira ihanahana, abakinnyi bayo bageze imbere y’izamu bawuhereza Salima Chikumbutso, ahita aboneza mu izamu rya Etincelles FC ririnzwe na Nishimwe Moise.


Iminota 90 y'umukino yaje kurangira abasore ba Darko Novic barimo Mohamed Tia Assad, Daba Sugoba, Vino Hasina na Mekin Tough bafashije Al Merrikh SC kwisubiza umwanya wa Kabiri.


Ni umukino wasize Al Merrikh SC ifite amanota 58 aho irusha abiri ikipe ya APR FC iri ku mwanya wa Gatatu mu gihe Etincelles FC ya 16 ifite amanota 27.