Gasogi United yatsinze Gicumbi FC yuzuza imikino 4 ya shampiyona idatsindwa. 


Wari umukino w’umunsi wa 30 wa BK Pro League wabereye kuri Kigali Pele Stadium utangira Saa 03:00 PM. 


Yaba Gasogi United na Gicumbi, zagiye guhura ziri mu makipe afite umutekano usa n’uhagije wo kuguma mu cyiciro cya mbere.


Umukino watangiriye mu biganza bya Gasogi United, kuko ku munota wa 6 gusa yahise ifungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na Ebenezeri Niyigena ku mupira ku mupira mwiza yari ahawe na Muderi Akbar.


Ku munota wa 21, Gicumbi FC yaje gukora impinduka zitunguranye kubera imvune, Marc Govin ava mu kibuga hinjira Shami Carnot. 


Ku munota wa 34, Gasogi United yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Hamiss Hakim ku mupira yari ahawe na Danny Ndikumana. 


Igice cya mbere cyenda kurangira ku munota wa 42, Gicumbi FC yabonye igitego 1 cyatsinzwe na Bitwayiki Bahati Clement.


Igice cya mbere cyarangiye nta zindi mpinduka zibaye, amakipe ajya kuruhuka ari ibitego 2-1.


Mu gice cya kabiri, Gicumbi FC yagitangiye irwana no kubona igitego cya kabiri cyo kwishyura gusa ikomeza kugorwa na ba myugariro ba Gasogi United. Iminota 15 ya nyuma y’umukino, Gicumbi FC yagaragaje intege nke ndetse zirimo no kunanirwa, byatumye ku munota wa 81 Gasogi United ibona igitego 3 cyatsinzwe na Muderi Akbar.


Iminota 90 y’umukino yarangiye ari ibitego 3 bya Gasogi United kuri 1 cya Gicumbi FC. 


Gasogi United yahise ijya ku mwanya wa 11 n’amota 34, mu gihe Gicumbi FC iri ku mwanya wa 13 n’amanota 32.


Gasogi United yahise yuzuza imikino 4 yikurikiranya idatsindwa kuko mu mikino 3 yaherukaga yatsinzemo 1 inganya 2.