Ni umukino w'umunsi wa 25 wa BK Pro League, wabereye kuri Stade ya Bugesera, maze Bugesera FC yongera kwerekana ubushongore bwayo mu mikino yo mu rugo.

 

Amakipe yombi yatangiye umukino asa n'ayigana kuko mu minota icumi ya mbere nta buryo bukomeye bwari bwakabaye mu mukino uretse guhererekanya umupira bya buri kanya ariko imipira ya nyuma ntigere neza ku bataha izamu ngo bakore igikwiye. Gusa ku munota wa 12, Bugesera FC yabonye uburyo bukomeye ku mupira wari uhinduwe na Aki Naibe, Umar Abba ateye mu izamu, umuzamu Ndikuriyo Patient awufata neza. Muri iyo minota Bugesera FC yakomeje gusatira ibonamo uburyo bubiri bwashoboraga kuvamo igitego ariko biranga.

 

Ibi byakanguye abakinnyi ba AS Kigali, ku munota wa 24, Iyabivuze Osée ashotera kure umupira nyuma yo guhererekanya neza bagenzi ariko Dauda Baleri ababera ibamba. Bongeye kubona ubundi buryo, umupira Ntirushwa Aime yari agerageje guha Gedeon Bendheka ariko Ntakirutimana Theotime arawurenza ujya muri koruneri, yaje yaterwa nabi ntiyabyarira umusaruro AS Kigali.

 

Iminota yakurikiyeho, Abahungu ba Mbarushimana Shabani bakomeje kugerageza uburyo bwinshi, Ntirushwa Aime na Bagayogo bakagerageza ya mashoti yabo ya kure ariko agaca ku ruhande. Nyuma gato ku munota wa 40, Bugesera yaje kubona uburyo bukomeye bwanashoboraga kuvamo igitego (ishoti rimwe ryari ritewe na Byishimo Valois irindi ritewe na Umar Abba ariko Onyeabor Franklin ayakuramo (block). Muri iyo minota Bugesera FC yakomeje gusatira ariko igitego kirabura, igice cya mbere kirangira ari ubusa ku busa ku mpande zombi.

 

Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, ku ruhande rwa Bugesera FC havamo Kaneza Augustin hinjiramo Sadick Sulley, ku ruhande rwa AS Kigali havamo Adama Bagayogo hinjiramo Rucogoza Eliasa, ubundi Bugesera FC icurika ikibuga, ku munota wa 49 yahushije igitego ku buryo bukomeye bwari buremwe na Aki Naibe kuri corner, ariko Ntakirutimana Theotime agerageje gutera mu izamu umupira ufata mu maso ha Ntirushwa Aime ahita anajya hanze kuvurwa.

 

Ku munota 53, Aki Naibe yahise abona igitego cya mbere cya Bugesera ku makosa ya ba myugariro ba AS Kigali barimo Franklin Onyeabor na Dusingizimana Gilbert, ubundi abafana ba Bugesera bajya ibicu. AS Kigali yahise ihinduka 3, ku munota wa 61, Sunday Inemest, Tuyisenge Arsene na Mitima Isaac binjiriyemo rimwe basimbura Gedeon Bendheka, Dushimimana Olivier 'Muzungu' na Dusingizimana Gilbert, ubundi ibona uburyo bwinshi imbere y'izamu rya Bugesera FC bumwe bukajya hanze, ubundi umuzamu Dauda Baleri (wagize umukino mwiza) akabukuriramo ku murongo.

 

Muri iyo minota, byasaga n'aho Bugesera itangiye kurinda ibyagezweho yakuyemo John Clement ukina asatira aciye mu mpande yinjizamo Dukundane Pacifique ukina hagati yugarira, gusa biba iby'ubusa kuko n'ubundi AS Kigali yakomeje kubashyiraho igitutu ndetse Ntirushwa Aime aza no gutera mu izamu ku mupira wari uhinduwe na Sunday Inemest ariko umusifuzi wo ku ruhande azamura igitambaro avuga ko habayemo kurarira.

 

Izindi mpinduka zabaye mu mukino ni Ndayishimiye Didier waje guha umwanya Cyubahiro Fuadi (ku ruhande rwa AS Kigali), ku munota wa 86, Aki Naibe aha umwanya Nshimirimana Darcy (ku ruhande rwa Bugesera FC.

 

Umukino ujya kurangira, Bugesera FC yari yongereyemo imbaraga hagati mu kibuga, yahanahanye neza umupira maze ku munota wa 90, Byishimo Valois acomekera umupira neza Sadick Sulley, nawe nta kindi yakoze yohereza mu izamu ishoti rikomeye cyane, umupira uruhukira mu rushundura. Mu kwishimira igitego cye cya gatatu muri iyi season yakuyemo umupira, ubundi umusifuzi Ngabonziza Jean Paul amuha ikarita y'umuhondo.

 

Abasifuzi bongereyeho iminota 4, Bugesera FC itangira gukora impinduka za hato na hato Iracyadukunda Eric na Isingizwe Rodriguez binjiramo basimbuye Mucyo Didier Junior na Umar ABBA. Icyari gihari, kwari ugutegereza ifirimbi ya nyuma kuko no mu kibuga byasaga n'aho abakinnyi ju mpande zombi bari bamaze kwakira ko Bugesera iri butware amanota atatu. Ni na ko byaje kugenda, umukino urangira Bugesera FC itsinze AS Kigali ibitego 2-0 by'umunya-Nigeria Aki Naibe n'Umunya-Ghana Sadick Sulley.

 

Mbarushimana Shabani ntiyari afite ijambo ryo kuvuga kubera ibihe bibi byo gutsindwa ikipe ye iri gucamo gusa Banamwana Camarade wari wishimiye amanota atatu y'uyu munsi, yatangaje ko ashimira abakinnyi be ku bwo gutwarana bakabona itsinzi cyane ko hagati mu cyumweru bari bakuwemo na Etincelles muri 1/4 cy'igikombe cy'amahoro. Yanasabye ubuyobozi bw'ikipe atoza kumwegera cyane no gukora igikwiye mu rwego rwo gutegura umukino bazakinamo na Al Hilal Omdurman kuwa gatatu taliki 25/03/2026 kuri iyi stade n'ubundi.