Ikipe ya As Kigali yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-1, ikomeza kugira ikizere cyo kuguma mu cyiciro cya mbere. 


Wari umukino w’umunsi wa 32 wa BK Pro League aho As Kigali yari yakiriye Gicumbi FC mu mukino wabanjirije indi. 


As Kigali yasabwaga gutsinda uyu mukino kugira ngo yiyongerere amanota. Nk’ikipe yari ifite intego, As Kigali yatangiye isatira Gicumbi FC yatinze kwinjira mu mukino. 


Ku munota wa 23 ikipe ya As Kigali yafunguye amazamu kugitego cyatsinzwe na Kategaya Elie ku mupira umunyezamu wa Gicumbi FC yari agaruye nabi. 


AS Kigali yakomeye gusatira Gicumbi FC ndetse ishaka igitego cya kabiri. Igice cya mbere cyarangiye As Kigali iyoboye n’igitego kimwe ku busa. 


Mu gice cya kabiri, Gicumbi FC nayo yagarutse yisubiyeho, nayo ishaka igitego cyo kwishyura. 


Ku munota wa 75, Bisengimana Justin yakoze impinduka, Danny Niyongira ava mu kibuga hinjira Bahati Clement. 


Ku munota wa 77, ku mupira wa mbere Bahati yafashe, yahise awuhindura ndetse ahita ashota mu izamu ariko umupira umunyezamu Niyongira awugarura nabi, Nduwimana Arteta ahita asongamo, Gicumbi FC ibona igitego cya mbere. 


Iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi anganya igitego kimwe kuri kimwe, umusifuzi yongeraho iminota 7. 


Ku munota wa 3 w’inyongera, ikipe ya As Kigali yabonye igitego cya 2 cyatsinzwe na Sunday Inemest ndetse umuriro urangira AS Kigali yegukanye amanota 3. 

As Kigali yahise izamuka mu manota aho iri ku mwanya wa 14 n’amanota 32, naho Gicumbi FC ikaba iri ku mwanya wa 13 n’amanota 35.