Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya Rayon Sports yanganyirije na Gorilla FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa BK Pro League 2025-2026 iva ku gikombe cya shampiyona burundu.

 

Muri uyu mukino, abatoza ku mpande zombi bari bakoze impinduka zitandukanye zirimo umunyezamu Kwizera Olivier wagize uburwayi mbere gato y’uko umukino utangira. Mu bwugarizi Ben Aziz Dao na Nshimiyimana Fabrice bongeye kubanza mu kibuga havamo Ganijuru Elie na Youssou Diagne ndetse na Tambwe Gloire wabanje hanze, mu gihe mu kibuga hagiyemo Faustin Likau naho Asman Ndikumana wavunitse asimburwa na Habimana Yves mu bataha izamu.


Ku ruhande rwa Gorilla FC Musengo Tansele yabanje hanze habanzamo Karenzo Alex. Uyu mukino watangiye Saa Kumi n’Ebyiri n’Igice watangiranye imbaraga ku mpande zombi, ariko Rayon Sports ikanyuzamo igasatira cyane binyuze kuri Habimana Yves, Mugusha Didier na Tony Kitoga ariko umunyezamu Ntagisanayo Serge ababera ibamba.

Ikipe ya Gorilla FC nayo yanyuzagamo igasatira maze ku munota wa 15 Rutonesha Hesbon atsinda igitego cya mbere, abyaje umusaruro guhagarara nabi kw’abakinnyi ba Rayon Sports, agatera ishoti ryahise rijya mu izamu, umupira ugaca inshundura ugakomeza usohoka ariko abasifuzi bemeza ko ari igitego.Nyuma yo gutsindwa igitego Gikundiro yakangutse maze irasatira ariko ubwugarizi bwa Mussa Omar na Kevin Uwimana buhagarara neza igice cya mbere kirangira ari 1-0.


‎Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka kuri Rayon Sports, Ganijuru Elie, Aziz Bassane na Tambwe Gloire bajya mu kibuga hasohoka Ben Aziz Dao, Mugisha Didier na Faustin Likau Kitoko maze itangirana imbaraga zidasazwe, harimo n’uburyo Bassane yahushije imbere y’izamu nyuma yo gucenga umunyezamu Serge ariko myugariro Uwimana Kevin awukuramo anagonga igiti cy’izamu.

‎Ikipe ya Kilasa Alian yakomeje gusatirwa cyane na Rayon Sports ariko ubwugarizi n’umunyezamu we bakomeza guhagarara neza. Ku munota wa 82 Abedi Bigirimana yatsinze igitego cya Rayon Sports, ku mupira mwiza yahawe na Ishimwe Elie Ganijuru bituma uyu mukino wari uryoheye ijisho urangira ari igitego 1-1.

‎Rayon Sports yari iherutse kunganya na Gorilla FC 0-0 mu mukino wo kwishyura wa 1/2 cy’Igikombe cy’Amahoro, ikomeza kubera igitego cyo hanze (1-1, 0-0) aribyo byatumye Gorilla FC iza muri uyu mukino idashaka gutsindwa.


Nyuma yo kunganya, Rayon Sports yagumye ku mwanya wa kane n’amanota 51, aho irushwa amanota arindwi na APR FC ya kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa BK Pro League bivuze ko idashobora no kuyifata mu manota mu gihe Gorilla FC iri kuwa 11 n’amanota 39.

‎Uyu mukino waje ukurikiye uwo AS Kigali yatsinzemo Gicumbi FC ibitego 2-1, yiyongerera amahirwe yo kuguma mu cyiciro cya Mbere, mu mukino wabereye muri Kigali Pele Stadium Saa Cyenda zuzuye. Ikipe y’Abanyamujyi ifite amanota 32 ku mwanya wa 15, ni ukuvuga ko irusha amanota atandatu Rutsiro FC ya nyuma bazakina mu mukino uzakurikiraho.