Ikipe ya Kiyovu Sports yagabanye amanota na AS Muhanga, nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa BK Pro League, wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Gicurasi 2026.


Ni umukino warimo imibare myinshi kuko AS Muhanga yasabwaga kuwutsinda kugira ngo ikomeje kongera amahirwe yo kutamanuka mu cyiciro cya Kabiri. Ni mu gihe Kiyovu Sports yo yari guhita ifata umwanya wa Kabiri, imbere ya Rayon Sports.


Saa Cyenda zuzuye ni bwo Umusifuzi Uwikunda Samuel, yatangije umukino, Ikipe ya Kiyovu Sports iwinjiramo Mbere ibifashijwemo n’abakinnyi bayo barimo Uwineza Rene, Gihozo David, Uwiyaremye Fidali, Nsanzimfura Keddy, Ntwari Asman, Bukuru Christophe n'abandi.


Ku rundi ruhande abakinnyi ba AS Muhanga, barimo Onesme Twizerimana, Martin Fabrice Twizerimana , Gilbert Tuyambaze, Jean Pierre Niyonkuru n'abandi banyuzagamo bagshaka uburyo bwabyara igitego ku izamu rya Kiyovu Sports ryari ririnzwe na James Desire Bienvenue, uri mu bamaze imikino myinshi ya BK Pro League, badatsindwa kuko uyu wabaye uwa 17.

AS Muhanga nayo yaje kwinjira mu mukino, amakipe yombi atangira gukinira hagati, umupira ukava ku izamu ukagera ku rindi ariko ukabona ko ku mpande zombi habura kubyaza umusaruro amahirwe yagiye aboneka imbere y’izamu.


Umukino wakomeje gukinirwa hagati kugeza ubwo igice cya Mbere cyarangiraga, abakinnyi bajya kumva inama z’abatoza Gatera Mussa wa AS Muhanga na Sebarera Ayubu Khaliru wa Kiyovu Sports.

Igice cya Kabiri cyatangiye Ikipe ya Kiyovu Sports n’ubundi ishaka gutsinda igitego kuko umutoza yahise akora impinduka ashyiramo abakinnyi barimo Moïse Sandja Bulaya na Abdelaziz 'Rivaldo' Harerimana, bakina basatira.


Ni abakinnyi bongereye imbaraga Kiyovu Sports by’umwihariko Abdelaziz 'Rivaldo' Harerimana, wasatiraga anyura ku ruhande yagoye cyane ab’inyuma ba AS Muhanga.


Byasabye kugera ku munota wa 62, kugira ngo abakinnyi ba Kiyovu Sports barimo bahererekanye neza umupira ugere kuri Moïse Sandja Bulaya, wari uhagaze neza inyuma y’urubuga rw’amahina, atera ishoti riremereye cyane rikubita umutambiko w’izamu rihita rijya mu izamu.


Moïse Sandja Bulaya wari winjiye mu kibuga mu gice cya Kabiri asimbuye, yafashije Ikipe ya Kiyovu Sports kuyobora umukino.


Ikipe ya AS Muhanga yakomeje gukinira hagati ishaka uko yakwishyura ndetse bigeze ku munota wa 77, Onesme Twizerimana, atsinda igitego cyiza nyuma yo gusimbuka agasumba ab’inyuma ba Kiyovu Sports.


Kiyovu Sports yahise iba nk’abakangutse, batangira gukinira cyane imbere y'izamu za AS Muhanga ririnzwe na Bonheur Hategekimana, ariko hakabura kubyaza umusaruro uburyo bwaremwaga imbere y’izamu.


Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, Rutahizamu Moïse Sandja Bulaya wa Kiyovu Sports atorwa nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi.

Umutoza w’Agateganyo wa Kiyovu Sports,Sebarera Ayubu Khaliru, yavuze ko kuba atabashije kwegukana amanota atatu byaturutse ku kwirara kw’abakinnyi.


Yagize ati “Abakinnyi bacu baje bafite icyizere cyo hejuru, bumvaga ko tuza gutsinda byoroshye, mwabibonye ko twagize umukino mubi mu gice cya Mbere. Mu gice cya Kabiri twabaganirije, tubabwira ko bagomba gutsinda, twabonye igitego ariko dukora amakosa barakitwishyura.”


Yavuze ko imikino ibiri basigaje gukina na Police FC ndetse na Rayon Sports, hari icyizere cyo kuyitsinda bagasoza Shampiyona bari ku mwanya wa Kabiri.


Umutoza Mukuru wa AS Muhanga, Gatera Mussa, yavuze ko abakinnyi be baje mu mukino bashaka amanota atatu n’ubwo na Kiyovu Sports yari ifite impamvu yo kuyahatanira.


Yagize ati “Ni umukino utari woroshye, umwe ararwanira kutamanuka, undi ari gushaka umwanya wa Kabiri ngo wenda azasohokere Igihugu. Buri wese yari afite impamvu zitandukanye niyo mpamvu umukino wagenze gutya, tunganyije igitego 1-1.”


Kuri we, ngo abakinnyi be bakinnye umukino mwiza ariko bagakora amakosa mu bijyanye no kurangiriza mu izamu kuko bagiye bahusha uburyo bwinshi bwagombaga kuvamo ibitego.


Umutoza Gatera yavuze ko yavuze ko afite icyizere cyo kuguma mu cyiciro cya Mbere kuko imikino ibiri isigaye irimo uwa Amagaju FC na Marine FC, biyo kuzabona amanota yose kuri ayo makipe bishoboka.