Ikipe ya Al Hilal SC iherutse kwegukana Igikombe cya BK Pro League mu mwaka w’imikino wa 2025/26, yanganyije na Police FC, igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 32 wa Shampiyona.


Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Gicurasi 2026, ni uwa Mbere Ikipe ya Al Hilal SC yari ikinnye nyuma yo kwegukana Igikombe cya BK Pro League 2026.


Al Hilal SC yakinnye uyu mukino idafite abakinnyi bayo bo mu ikipe ya Mbere, kuko bamaze gusubira muri Sudani gukina imikino ya Kamarampaka yo guhatanira Igikombe kizatuma basohokera icyo Gihugu, mu marushanwa Nyafurika.


Umutoza w’iyi Kipe ifatwa nk’iya Kabiri ya Al Hilal SC, Amar Ramadan, yifashishije abakinnyi barimo Faris Abdallah Mamoun, Alam Mohamed Ali Mohamed,Gussouma Fofana, Abdel Youssouf Kabore, Musab Kurdman Elsidding Mohamed, Akire Temple n'abandi.

Ikipe ya Police FC itozwa na Ben Mussa, yatangiye neza umukino ubona irusha Al Hilal SC guhanahana no kurema uburyo bwashoboraga kuvamo ibitego.


Abakinnyi barimo Manishimwe Djabel, Richard Kirongozi, Ani Elijah, Issa Yakubu , Kwitonda Alain, Gakwaya Leonard n'abandi bagerageza gushaka uko batangirana igitego, ariko ntibabashe kureba mu izamu rya Al Hilal SC ririnzwe na Mohamed Mustafa Mohamed.


Nibura nko mu minota 15 ya Mbere, Rutahizamu Ani Elijah wa Police FC yari amaze guhusha ibitego bigera muri bitatu byari byabazwe.


Ni amahirwe Ikipe ya Polisi y’Igihugu itigeze ibyaza umusaruro, kugeza ubwo Ikipe ya Al Hilal SC yaje kwisanga mu mukino, itangira guhanahana ndetse ikagera imbere y'izamu ishaka igitego.


Ku munota wa 41, abakinnyi ba Al Hilal SC bazamukanye umupira bawukuye ku izamu ryabo bagenda bahererekanya, bageze imbere y’izamu, Akire Temple ahita atsinda igitego cya Mbere.


Abakinnyi ba Al Hilal SC ntabwo banyuzwe n’igitego kimwe ahubwo bakomeje gusatira bashaka icya Kabiri, kugeza ubwo iminota 45 yarangiraga batakibonye.


Nyuma yo kuva mu kiruhuko cy’igice cya Mbere, abakinnyi bagarutse bafite imbaraga buri ruhande rushaka igitego, Police FC ishaka kwishyura mu gihe Al Hilal SC nayo yashakaga igitego cy’umutekano.


Ku munota wa 70, Ikipe ya Police FC yahushije igitego cyari cyabazwe ku ishoti riremereye Ani Elijah yateye Umunyezamu wa Al Hilal SC, Mohamed Mustafa Mohamed, awugarura ujya ku kirenge cya Kwitonda Alain, ahita atera ishoti adahagaritse, rigonga umutambiko w’izamu.


Ku munota wa 77, Police FC yabonye koruneri ihanwa na Kwitonda Alain, usanga Henry Msanga ahagaze neza, ahita atsinda igitego cya kwishyura.


Amakipe yombi yatangiye gukina ashaka igitego cy’intsinzi ariko iminota irinda irangira bikiri igitego 1-1. Byatumye Police FC iguma mu mwanya wa Gatandatu mu gihe Al Hilal SC, yo iri ku mwanya wa Mbere kuko yamaze no kwegukana Igikombe cya BK Pro League 2026.


Rutahizamu wa Al Hilal SC, Akire Temple, ukinnye umukino we wa Mbere muri BK Pro League, yahise ahembwa nk’umukinnyi witwaye neza.