Rutsiro FC yatsinze As Kigali ibitego 2-1 zose zikomeza kurwanira mu myanya y'amakipe aguma mu cyiciro cya kabiri cya BK Pro League.


Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa gatanu, tariki 23 Gicurasi 2026, ubera kuri Sitade Umuganda.


Igice cya mbere cy’umukino cyaranzwe n’umukino wakiniwe hagati mu kibuga, amakipe yombi nta n’imwe yagerageje uburyo bukomeye bwavamo igitego, kijya kurangira umusifuzi wa kane yongeyeho iminota ibiri itaragize icyo ihindura, kuko cyarangiye ari 0-0.


Igice cy kabiri cy’umukino cyatangiranye impinduka ku Mpande zombi, aho Rutsiro FC yinjije mu kibuga Nkubito Amza asimbura Mutijima Gilbert na As Kigali yiniza Dushimimana Olivier asimbuye Tuyisenge Arsène.

Rutsiro FC yatangiranye imbaraga, ndetse ikomeza kotsa igitutu AS Kigali biza no kuyikundira, ku munota wa 47 Kwizera Eric atsinda igitego ku mupira wari uvuye muri Koruneri.


Ku munota wa 53, Rutsiro FC yahushije uburyo, bwashoboraga kuvamo igitego, aho Mumbere Geremie yawuteye hejuru y’izamu ari wenyine.


Ku munota wa 55, Mumbele Malikidogo Jonas wa Rutsiro FC yatsinze igitego cya kabiri, ku mupira yahawe uvuye muri koruneri awushyira mu rucundura , biba ibitego 2-0.


Ku munota wa 58, Rutsiro FC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Ndizeye Gad asimbuye Biramahire Gad. No ku munota wa 70 w'umukino Uwambajimana Leo yasimbuye Kwizera Eric wari wagize ikibazo cy'imvune.


Rutsiro FC, yakoze impinduka ku munota wa 76 yinjiza mu kibuga Nizeyimana Jean Claude na Bonyambala Tanda Biletka isohora Aligo Godspower na Mumbere Mbusa Jeremie.


Ku munota wa 78, As Kigali yatsinze igitego cy’impozamarira mu rubuga rw'amahina cyatsinzwe na Ndayishimiye Didier, biba 2-1.


Umukino wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati kugeza iminota 90 y’umukino irangiye, hongerwaho iminota itandatu itaragize icyo ihindura ku mukino.

Rutsiro FC yakinaga umukino wa 33 yagumye ku mwanya wa nyuma n’amanota 29, ikaba izasoreza ku mukino izakinamo na Bugesera FC kuwa 29 Gicurasi 2029, mu gihe AS Kigali nayo yakinaga umukino wa 33 yagumye ku mwanya wa 15 n’amanota 32, ikazasoreza ku mukino izakinamo na Musanze FC kuwa 29 Gicurasi 2026.