Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Bugesera FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 33 wa BK Pro League. 


Kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Gicurasi 2026, Ku isaha ya Saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba nibwo umukino wahuzaga Rayon Sports na Bugesera FC watangiye. Ni umukino watangiye ubona amakipe arimo gucungana cyane kuko zakiniraga hagati mu kibuga cyane.


Ku munota wa 10 nibwo habonetse amahirwe bwa mbere kuva umukino watangira. Ni amahirwe yabonwe na Rayon Sports kuri koroneri yatewe na Tony Kitoga wahereje Mugisha Didier ahaye abari mu rubuga rw’umuzamu umupira habura uwushyiraho umutwe.


Ku munota wa 14, ikipe ya Bugesera FC yabonye uburyo ntiyabubyaza umusaruro. Ni umupira wazamukanwe na Clement John atera ishoti ugarurwa na ba myugariro ba Rayon Sports.

Ku munota wa 17, ikipe ya Rayon Sports yongeye guhusha uburyo nyuma y’umupira mwiza wahawe Tony Kitoga ageze mu rubuga rw’umuzamu ahereza neza Ndikumana Asmane ateye ishoti umupira ujya hejuru y’izamu.


Igice cya mbere cyarangiye ikipe ya Rayon Sports inganyije na Bugesera FC 0-0. Ni Igice ikipe ya Rayon Sports yarushije cyane ikipe ya Bugesera FC ariko kubyaza umusaruro amahirwe yabonye biranga.


Igice ya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon Sports ihusha uburyo bubiri bwabazwe, burimo amahirwe yabonywe na Ndikumana Asmane akayapfusha ubusa ndetse n’Amahirwe yabonwe na Mugisha Didier yose ntiyabyara umusaruro.


Ku munota wa 58, ikipe ya Rayon Sports yabonye igitego cya mbere gitsinzwe na Ndikumana Asmane. Ni igitego ikipe yabonye nyuma yaho Tambwe Gloire ahaye umupira mwiza Asmane awufunga rimwe ahita atera mu izamu.


Ikipe ya Bugesera FC yahise ifungura itangira gushaka ibitego ariko n’ubundi ubona irimo kurushwa na Rayon Sports wabonaga irimo gushaka ibitego cyane.


Ku munota wa 77, ikipe ya Rayon Sports yakoze impindu umutoza akuramo Mugisha Didier na Tony Kitoga yinjizamo Sindi Paul Jesus ndetse na Aziz Bassane.


Ku munota wa 88, ikipe yabonye Rayon Sports yatsinze igitego cya kabiri gitsinzwe na Aziz Bassane. Ni umupira mwiza Tambwe Gloire yafashe umupira ari mu kibuga hagati ahereza neza Aziz Bassane atsinda igitego ku ishoti rikomeye.

Umukino warangiye ikipe ya Rayon Sports itahanye intsinzi imbere ya Bugesera FC y’ibitego 2-0. Uyu mukino ikipe ya Rayon Sports yawukinnye neza kuva utangiye kugeza urangiye.


Ikipe yabonye Rayon Sports nyuma yo kubona amanota atatu akomeye byatumye igira amanota 55 iguma ku mwanya wa Kabiri mu makipe ya hano mu Rwanda, naho ikipe ya Bugesera FC yagumye ku mwanya wa 10 n’amanota 41.