APR FC yatsinze Al Merrikh SC ibitego 2-1 ishamangira ko igomba gusoza shampiyona iri ku mwanya wa kabiri inyuma ya Al Hilal SC yayegukanye. 


Wari umukino w'umunsi wa 33 wa BK Pro-League umwaka w'imikino wa 2025-26 aho kuri uyu Gatatu, tariki ya 27 Gicurasi 2026, Al Merrikh SC yari yakiriye APR FC kuri Kigali Pelé Stadium. 


Ni umukino wabanjirijwe no guha APR FC icyubahiro nk'ikipe yegukanye 'BK Pro National League', abakinnyi ba Al Merrikh SC bakoze imirongo ibiri maze abakinnyi ba APR FC banyuramo babakomera amashyi.


Al Merrikh SC yinjiye mu mukino kare aho ku munota wa kane gusa, ku burangare bw'ubwugarizi bwa APR FC, Moussa Moise Camara yatsindiye Al Merrikh SC igitego cya mbere.

Aha byari bimeze nko gukangura APR FC, yahise ikanguka itangira gukina ishaka igitego cyo kwishyura. 


Muri iyi minota wabonaga Al Merrikh SC irimo kurushwa ndetse APR FC irema uburyo ariko kumenera mu bwugarizi ngo babubyaze umusaruro biba ikibazo. 


Nko ku munota wa 12, Byiringiro Gilbert yahinduye umupira mwiza ashaka Ouattara ariko ananirwa gushyiraho umutwe. Aya mahirwe yakurikiwe n'ayo William Togui Mel yafatiye umupira mu rubuga rw’amahina ariko ateye umupira unyura iruhande gato rw'izamu. Amakipe yombi yagiye kuruhuka ari 1-0. 


APR FC yagarutse mu gice cya kabiri ishaka kwishyura, mu gihe Al Merrikh SC yo yashakaga kurinda icyo yatsinze, ibi byatumye APR FC iyirusha ndetse iranayisatira.


Binyuze mu bakinnyi nka Memel Dao, Byiringiro Gilbert, yagiye irema uburyo butandukanye ariko Togui Mel na Cheikh Djibril Ouattara bagorwa no kuyabyaza umusaruro. 


Hari nk'umupira Ouattara yacomekewe na Dao, asigara arebana n'umunyezamu ariko ananirwa kuwushyira mu izamu, umunyezamu awukuramo. 


APR FC yashakaga igitego yaje kukibona ku munota wa 64 gitsinzwe na Cheikh Djibril Ouattara kuri penaliti nyuma y'uko Byiringiro Gilbert yari ahinduye umupira maze myugariro wa Al Merrikh SC akawukora.


Ibintu byakomeje kugora Al Merrikh SC ubwo APR FC yakoraga impinduka igakuramo abarimo Mugisha Gilbert, Memel Dao, Ruboneka Bosco na William Togui Mel hakinjiramo Hakim Kiwanuka, Seidu Yussif Dauda, Denis Omedi na Mamadou Sy.


Izi mpinduka zafashije APR FC kuko yahise icurika ikibuga, umupira ukinirwa mu rubuga rwa Al Merrikh SC, inarema uburyo butandukanye ariko iyi kipe yo muri Sudani ikomeza kwihagararaho. 

Seidu Yussif Dauda uzwiho kugira amashoti aremereye cyane, yagerageje amashoti atatu yatereye inyuma y'urubuga rw'amahina ariko umunyeza akayakuramo.


Ouattara wari wakomeje kugenda ahusha uburyo asigaranye n'umunyezamu yaje gufasha ikipe ye kubona igitego cy'intsinzi ku munota wa gatatu w'inyongera kuri ine yari yongeweho kuri 90, Sy yafashe umupira arawumuha na we areba uburyo Byiringiro Gilbert yari ahagaze neza arawumuha, yahise awuhindura imbere y'izamu maze Kiwanuka atsinda igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-1.