Ikipe ya APR FC yatsinze Gicumbi FC ibitego 2-0 ishyikirizwa igikombe cya Bk Pro League cya 7 itwaye yikurikiranya. 


Ni umukino wasozaga shampiyona kuri aya makipe yombi, aho Gicumbi FC yari yasuye APR FC yizeye kuguma mu cyiciro cya mbere. 


Umukino wa watangiye ku isaha ya Saa 14h kuko nyuma yaho hari umukino uhuza Gorilla FC na Al Merrikh. 


Ikipe ya Gicumbi FC yatangiye umukino isatira, ku ko ku munota wa kabiri Jean Petit Nzeyimana yateye ishoti rigana ku izamu, umupira uca ku ruhande gato. 

Ku munota wa 4 gusa, Gicumbi FC yongeye ibona amahiwe y’igitego ku mupira ukomeye wari utewe na Ndikumana Arteta ariko umunyezamu wa APR FC ahita awukuraho.


Ku munota wa 12, APR FC nayo yageze imbere y’izamu ku mupira wari utewe na Byiringiro Jean Gilbert ariko uca ku ruhunde.

Igice cya mbere cyenda kurangira ku munota wa 44, APR FC yabonye igitego cya mbere cyatsinzwe na William Togui ku mupira yari ahawe na Ruboneka Jean Bosco. Igice cya mbere kirangira APR FC iyoboye. 


Mu gice cya kabiri, amakipe yombi yagarutse mu kibuga nta mpinduka zibaye. 


Ku munota wa 51, APR FC yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Djibril Ouattara ku mupira yari ahawe na Mamel Dao. 


Ku munota wa 59, APR FC yakoze impinduka, Ishimwe Abdul na Dauda binjira mu kibuga basimbura Mamel Dao na Yunusu Nshimiyimana. 


Gicumbi FC yakomeje gukina ishaka nibura kubona igitego, gusa ntibyayikundira. Ku munota wa 71 Gicumbi yabonye amahirwe y’igitego ku mupira watewe na Ndikumana Arteta ariko Hakizimana umunyezamu wa APR FC umupira awushyira muri koroneri. 


Iminota y’umukino yarangiye ari ibitego 2 bya APR FC ku busa bwa Gicumbi FC, ndetse umusifuzi yongeraho iminota 4 nayo itagize icyo itanga, APR FC yegukana amanota 3. 


APR FC yashoje shampiyona iri ku mwanya wa 2 n’amanota 68, mu gihe Gicumbi FC yashoreje ku mwanya wa 11 n’amanota 38.