Rutahizamu wa Al Hilal SC, Jean Claude Girumugisha, yatowe nk'umukinnyi mwiza wahize abandi mu mwaka w'imikino wa 2025/2026 muri BK Pro League Awards 2026, nyuma yo gutsinda ibitego icyenda no gutanga imipira 14 yabibyaye.


Mu rwego rwo guha agaciro imyitwarire ye y'indashyikirwa, Girumugisha yashyikirijwe imodoka nshya ya KIA Sorento ifite agaciro ka miliyoni 15 Frw, yatanzwe na ePoBox nk'umufatanyabikorwa wa Rwanda Premier League.


Abandi bahembwe mu bindi byiciro bitandatu ni:


Umutoza w'umwaka: Umunya-Romania, Laurentiu Reghecampf wahoze atoza Al Hilal SC umwaka ushize w'imikino nyuma yo kwegukana BK Pro League Champions.


Umunyezamu w'umwaka ni James Desire wa Kiyovu Sports.


Uwatsinze igitego cyiza kurusha ibindi ni Rutonesha Hesbon wa Gorilla FC, igitego yatsinze Al Merrikh SC ku munsi wa 34 wa BK Pro League.


Umukinnyi ukiri muto ni Emmanuel Flomo w'imyaka 18, watsindiye Al Hilal SC ibitego byinshi muri Shampiyona y'umwaka ushize bingana na 12.


Ikipe nziza y'abakinnyi 11 ni:

  • Umunyezamu: James Desire wa Kiyovu Sports.
  • Ba myugariro: Jean Gilbert Byiringiro (APR FC), Ernest Luzolo Nsita (Al Hilal SC), Mustafa Muhamed Abdelgader Karshoum (Al Hilal SC), na Daba Sogoba (Al Merrikh SC).
  • Abo hagati: Joseph Sackey (Mukura VS), El Hadj Madick Kane (Al Hilal SC).
  • Ba rutahizamu: Gilles Razafimaro Fenohasina (Al Merrikh SC), Jean Claude Girumugisha (Al Hilal SC), Cheick Djibril Ouattara (APR FC), na Mbonyumwami Taiba (Marine FC).



Mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye ibi birori, Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Rwanda Premier League yashimiye byimazeyo abagize inama abereye umuyobozi uburyo badahwema guharanira icyateza umupira w'amaguru imbere, by'umwihariko BK Pro League, bakaba n'imwe mu nkingi z'ingenzi zagejeje uru rwego ku birori bya BK Pro League Awards. Yashimiye kandi byimazeyo abakozi b'ibiro bya Rwanda Premier League batanga umusanzu umunsi ku wundi mu guharanira iterambere ry'uru rwego.


Yaboneyeho umwanya wo gushimira cyane abafatanyabikorwa bagize uruhare mu iterambere rya Rwanda Premier League kugeza ku bikorwa bitandukanye birangajwe imbere no gutegura Shampiyona mu myaka itatu ishize.


Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Premier League, Bwana Jules Karangwa, yagarutse ku bikorwa by'ingenzi uru rwego rumaze kugeraho, birimo kuba rumaze gusinyana amasezerano n'abafatanyabikorwa batandatu, kuba rwarafunguye umuyoboro utanga amakuru (website), ndetse rukaba runateganya gufungura application izajya inyuzwaho ibikorwa n'amakuru ya BK Pro League, yiganjemo azajya atambuka imbonankubone.


Yijeje abari aho ko uru rwego ruzajya rukura umunsi ku wundi ndetse ko ruzarushaho kurangwa n'ubunyamwuga mu micungire no mu mitegurire ya Shampiyona y'Icyiciro cya Mbere.


Bwana Jules Karangwa yaboneyeho umwanya wo gushimira abafatanyabikorwa ba Rwanda Premier League bayiba hafi umunsi ku wundi, ari bo BK, FERWAFA, SKOL, ePoBox, StarTimes, ProStar na Maafrica, yateguye ibi birori.