Ni umukino w'umunsi wa 20, aho kuri Stade ya Kamena Amagaju yakiriye AS Kigali.
AS Kigali ni yo yatangiye neza umukino isatira, ku minota wa 10 myugariro Bakaki Shafiq yitsinze igitego nyuma y’aho myugariro Ndayishimiye Didier yahinduye umupira uyu myugariro wa Amagaju FC agerageje kuwuraho awushyira mu izamu .
Nyuma yo gutsindwa igitego Amagaju FC yagerageje gusatira izamu rya AS Kigali ariko ba myugariro ba AS Kigali barimo Mitima Isaac bakomeza guhagarara neza.
AS Kigali yakomeje kurusha Amagaju mu kibuga hagati kugeza aho umupira washoboraga kumara iminota ibiri Amagaju FC atari yawukoraho uherekanywa neza na Ntirushwa Aime Rucogoza Eliassa, Benedata Janvier, Tuyisenge Arsène na Dushimimana Olivier.
Iminota 10 ya nyuma y'igice cya mbere yihariwe na AS Kigali ku buryo Amagaju FC yari ari kwirwanaho n’ubwo yanyuzagamo agasatira anyuze kuri Iradukunda Daniel na Malanda Destin ari naho havuye uburyo bwiza yabonye ubwo Shaban Gloire yateraga umupira umunyezamu wa AS Kigali, Ndikuriyo Patient aiarwanaho akawuha Bakaki Shafik akawutera hejuru y'izamu.
Amagaju yakomeje gusatira ashaka igitego cyo kwishyura harimo uburyo Rwema Amza yahinduyemo umupira Mitima Isaac akawukuramo hari ku munota wa 40.
Ku munota wa 45, AS Kigali yabonye umupira w'umuterekano ku ikosa ryari rikorewe kuri Benedata Janvier, Tuyisenge Arsène awutera neza umunyezamu Twagirumukiza Clement awukuramo ugonga igiti cy’izamu ujya muri koruneri.
Igice cya mbere cyarangiye AS Kigali iyoboye Amagaju FC ku gitego 1-0.
Amagaju FC yatangiye igice cya kabiri akora impinduka zatanze umusaruro kuko Ndikuriyo Patient yakuyemo imipira ibiri ya Rachid Mapoli na Shaban Gloire.
Amagaju FC yakomeje gusatira AS Kigali ku buryo ku munota wa 57 Iradukunda Daniel yeteye ishoti rikomeye inyuma y'urubuga rw'amahina umupira ugakurwamo n'umutambiko w'izamu.
AS Kigali yari yasubiye inyuma ku munota wa 87 yazamutse Tuyisenge Arsene yahinduye umupira ashakisha Gédéon Bendeka bituma Abdel Matumona yitsinda igitego cya kabiri.
Umukino warangiye AS Kigali insinze ibitego 2-0 byose byitsinzwe n'abakinnyi ba Amagaju FC.
Kuva imikino yo kwishyura yatangira Amagaju FC imaze kunganya imikino ibiri, itakaza umukino wa AS Kigali kuko ku munsi wa 18 yanganyije na Marine igitego 1-1, ku munsi wa 19 yagiye gusura Gicumbi banganya igitego 1-1.
AS Kigali yo yakinnye imikino itatu, yatakaje uwa Rayon Sports ku gitego 1-0, yatsinze Police FC igitego 1-0.
Nyuma y'umunsi wa 20, Amagaju FC iri ku mwanya wa 17 n'amanota 14, AS Kigali yatsinze umukino yahise ijya ku mwanya wa 13 n'amanota 22.
Ku munsi wa 21 wa RPL Amagaju FC isazura Gasogi United mu gihe AS Kigali izacakirana na na Al Merrikh SC.