Nyuma yo gutsinda Gasogi United igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 21 wa Shampiyona y’u Rwanda, Amagaju FC yongeye kubona amanota yuzuye nyuma y’igihe kirekire.
Uyu mukino wabaye ku wa mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026 kuri Kigali Pelé Stadium, Saa Cyenda z’amanywa imbere y’abafana mbarwa.
Gasogi United itarabona amanota yuzuye kuva yahindura umutoza, igatandukana na Dusange Sacha wasimbuwe na Charles Lukura ukomoka muri Uganda na Danny Kirumira umwungirije, yahabwaga amahirwe yo kubona ayuzuye ariko si ko byagenze.
Iminota 45 y’igice cya mbere, yarimo gucungana cyane ku mpande zombi, cyane ko Amagaju FC na yo yari imaze igihe ikumbuye amanota yuzuye ndetse igice cya mbere cyarangiye nta kipe ibashije kubona izamu ry’indi.
Mu gice cya kabiri, buri kipe yari ifite inyota yo gutanga ngenzi ya yo igitego ariko ba myugariro ba buri ruhande bagakomeza kuba beza.
Abo mu Bufundu baje kumwenyura ku munota wa 77 ubwo Rachid Mapoli yafunguraga amazamu maze icyizere cyo gutahana amanota yuzuye, kiza ubwo.
Amagaju FC yahise akanguka ndetse atangira gusatira cyane Urubambyingwe, ku munota wa 90+4 ibona penaliti nyuma y’ikosa ryakozwe na Iyabivuze Fabrice wahise anerekwa ikarita itukura ariko Cuzuzo Gaël ayikuramo.
Icyari gikurikiyeho ni ugucunga igitego cya yo ndetse umukino urangira iyi kipe yo mu Karere ka Nyamagabe itahanye amanota yuzuye y’umunsi wa 21 wa Shampiyona.
Ni amanota yatumye Amagaju FC yigira imbere ku mwanya wa 16 nyuma yo kuzuza amanota 17. Irarusha rimwe AS Muhanga iri ku mwanya wa 17, ikarusha atatu Rutsiro FC iri ku mwanya wa nyuma.
Imikino yindi yagombaga gukomeza y’umunsi wa 21 ya Shampiyona, yabayemo impinduka. Rayon Sports yagombaga kuzakina na Al-Hilal SC ejo Saa Kumi n’Ebyiri z’Umugoroba kuri Kigali Pelé Stadium, izakina Saa Cyenda z’amanywa kuri iyo Stade mu gihe umukino wagombaga guhuza Kiyovu Sports na Marine FC uyu munsi, wasubitswe.
Ndi mukino wasubitswe, ni uwagombaga guhuza Al-Merrikh SC na AS Muhanga ku wa gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026.
Rwanda Premier League ishinzwe Shampiyona y’u Rwanda, yatangaje ko impamvu y’impinduka kuri iyi mikino ari imirimo iri gukorerwa muri Kigali Pelé Stadium.