Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Kiyovu Sports na Gicumbi FC zaguye miswi

Kiyovu Sports na Gicumbi FC zaguye miswi

Mu mukino w’umunsi wa 22 wa Rwanda Premier League, Kiyovu Sports yanganyije na Gicumbi FC igitego 1-1.

 

Ni umukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026 Saa Cyenda z’igicamunsi.

 

Urucaca rwari rwakoze impinduka mu bakinnyi rumaze iminsi rubanzamo, aho nka Bukuru Christophe, Chérif Bayo, Mutunzi Darcy na Rwabuhihi Placide bari basimbuwe na Moïse Sandja Bulaya, Harerimana Abdoulaziz ‘Rivaldo’ na Rismo.

 

Ku ruhande rwa Bisengimana Justin utoza Gicumbi FC, hari hongeye kugaruka ikipe itarimo myugariro, Ally n’umunyezamu, Hértier umaze iminsi atari gukoreshwa, bombi bari basimbuwe n’umunyezamu witwa Mechack Matondo Asumani na Kisola Moïse.


 


Uyu mukino wabeye mu mvura nyinshi, watangiye Kiyovu Sports rugerageza gusatira biciye mu guhererekanya neza maze Uwineza Rène wihuta, akagaregeza kugeza imipira imbere ariko bitewe n’uko ikibuga cyari kimeze, kubona igitego bikomeza kuba ingume.

 

Ku munota wa 24 w’umukino, ikipe itozwa na Haringingo Francis, yashoboraga kubona igitego ku mupira muremure wahawe Uwineza Rène uca ku ruhande mu busatirizi uturutse kuri Yakubu ukina hagati mu kibuga ariko Nshimiyimana Marc aratabara.

 

Ibintu byabaye kuri Gicumbi FC ku munota wa 32 ubwo Uwiyaremye Fidali yafunguraga amazamu ku ruhande rw’Urucaca ku mupira mwiza yari ahawe na Uwineza Rène n’ubwo kukishimira bitatinze.

 

Ikipe y’i Gicumbi ntabwo yacitse intege, cyane ko nayo ifite abakinnyi bagerageza guhererekanya neza hagati mu kibuga ndetse mu baca ku mpande mu busatirizi.

 

Bisengimana Justin n’abasore be baje kumwenyura ku munota wa 42 w’umukino ubwo Ntibazonkiza Djuma yabatsindiraga igitego cyo kwishyura nyuma y’umupira wacaracaye imbere y’izamu rya Kiyovu Sports maze amakipe yombi ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

 

Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagiye ikora impinduka zitandukanye ikuramo Rivaldo na Moïse basimbuwe na Mussa Keita na Darcy ariko Gicumbi FC ikomeza kuba nziza.

 

Urucaca rwongeye gukora impinduka ku munota wa 61 ubwo rwakuragamo Ntwari Assouman na Uwimana Yakubu na Uwineza Rène, basimbuwe na Nsanzimfura Keddy, Nkundimana Aviti na Steve Francklin ariko kubona igitego bikomeza kuba iyanga.


 


Uko iminota yicumaga, ni ko amakipe yakomeje gucungana kugeza 90 irangiye agabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1.

 

Uku kunganya kwatumye Kiyovu Sports ijya ku mwanya wa karindwi n’amanota 33 mu gihe Gicumbi FC yo iri ku mwanya wa 10 n’amanota 25.

 

Indi mikino yabaye:

 

Mukura VS 3-1 Al-Hilal SC

Musanze FC 1-1 Rayon Sports

AS Muhanga 1-0 Police FC [umukino wahagaritswe ugeze ku munota wa 30 kubera imvura].

Related News