Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi

Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi

Ikipe ya Rutsiro FC yari yakiriye Kiyovu Sports yatsinzwe igitego 1-0 ikomeza kuba umukandida w'izizamanuka mu cyiciro cya kabiri.


Rutsiro FC yakinaga umukino wayo wa 24, mu gihe Kiyovu Sports yakinaga uwa 25 wabereye kuri Stade Umuganda, kuri uyu wa 22 Werurwe 2026.


Iminota itanu ibanza y'umukino amakipe yombi yakiniraga mu kibuga hagati kugeza ku munota wa gatandatu ubwo Harerimana Abdulaziz wa Kiyovu Sports yagerageza gutera mu izamu, ariko umunyezamu wa Rutsiro FC, Mutuabo Manala Joseph  awufata bimworoheye.


Rutsiro FC yatangiye kotsa igitutu, ndetse ku munota wa 13 Nizeyimana Jean Claude wa yateye ishoti riremereye umupira unyura i ruhande gato rw'izamu.


Amakipe yakomeje gukina neza ari nako agenda atinyukana, ndetse ku munota wa 35 Rutsiro FC yabonye penaliti ku mupira wari ukozwe na Rwabuhihi Placide myugariro wa Kiyovu Sports, ariko Nizeyimana Jean Claude ayitera hejuru cyane y'izamu.




Iminota y'inyongera y'igice cya mbere yagoye Rutsiro FC kuko Kiyovu Sports yabonye amahirwe yashoboraga kuvamo igitego ba rutahizamu bayo bakananirwa gushyira umupira mu rushundura.


Kiyovu Sports yatangiranye igice cya kabiri impinduka, aho yinjije mu kibuga Uwineza René asimbuye Harerimana Abdulaziz, ndetse amakipe akomeza gukinira mu kibuga hagati.


Ku munota wa 51 Mumbere Mbusa wa Rutsiriro FC yateye ishoti riremereye ashaka gutungura umuzamu awufata mu buryo bworoshye.


Rutsiro FC yakomeje kugerageza amahirwe, nk'aho ku munota wa 52 Gabriel Godspower yashatse gutungura umunyezamu wa Kiyovu Sports, James Desire agasanga ari maso.


Ku munota wa 63, Bukuru Christophe yateye ishoti riremereye umunyezamu ananirwa kuwukuramo umupira uruhukira mu izamu.


Ku munota wa 60 Kiyovu Sports yahise ikora impinduka yinjiza mu kibuga Moises Sanja Bryan wasimbuye Nsanzimfura Keddy, amakipe yombi akomeza gukinira mu kibuga hagati.


Ku munota wa 73 Rutsiro FC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Sunzu Bonheur asimbuye Godspower Gabriel, ntibyagira icyo bitanga.


Ku munota wa gatanu winyongera Uwimana Yakubu yateye umupira wagombaga kuvamo igutego cya kabiri cya Kiyovu Sports ukubita umutambiko w'izamu ujya hanze.




Rutsiro FC yagumye ku mwanya wa 18 n'amanota 20, aho izakurikizaho kwakira Al Hilal SC tariki 28 Werurwe 2026 mu mukino w'ikirarane uzabera kuri Stade Umuganda .


Kiyovu Sports yahise ijya ku mwanya wa gatandatu n'amanota 39, ikaba izakurikizaho kwakira Gasogi United tariki 03 Werurwe 2026.

Related News