Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Police FC yanganyije na Etincelles FC

Police FC yanganyije na Etincelles FC

‎Ikipe Police FC yanganyirije na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino w'umunsi wa 25 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium, kuri iki Cyumweru.

‎Uyu mukino watangiye Saa Cyenda, utangira Etincelles FC ifungura amazamu ku munota wa gatatu ku gitego cya Iraguha Awadi, nyuma y'umupira wari uturutse muri koroneri yatewe na Niyonkuru Sadjati.


Iki gitego cya kare cyakanguye Police FC ariko Ani Elijah, Kwitonda Alain, Byiringiro Lague na Ekesoni Okorie bari bayoboye ubusatirizi bw'iyi kipe bagorwa n'ubwugarizi bwa Etincelles FC bwari bugahaze neza.

‎Nyuma yo gutsinda igitego ikipe yo mu Karere ka Rubavu yakomeje gukina ituje ari nako abarimo Yacouba Nimaga, Niyonkuru Sadjati na Ishimwe Djabilu banyuzamo bagasatira izamu rya Rukundo Onesime watabaraga aho rukomeye, igice cya mbere kirangira Etincelles FC iyoboye n'igitego 1-0.




‎Mu gice cya kabiri umutoza Mutarambirwa Djabil wungirije muri Police FC yagerageje gukora impinduka zitandukanye, akuramo Byiringiro Lague, Gakwaya Leonard, Ekesoni Ekorie yinjiza Iradukunda Simeon, Ingabire Christian na Issa Yakubu kugira ngo bashake igitego cyo kwishyura ariko Etincelles FC ikomeza guhagarara neza.

Police FC yakomeje gusunika, maze ‎ku munota wa 65 Kwitonda Alain Bacca ayitsindira igitego cyo kwishyura, ku mupira ba myugariro ba Etincelles FC bananiwe gukuraho mu rubuga rw'amahina akawushyira mu rushundura.

‎Umukino ugana ku musozo Police FC yakomeje kotsa igitutu izamu rya Etincelles FC ariko inarema uburyo bwinshi ariko urangira amakipe anganyije 1-1, maze Police FC inanirwa gutsinda umukino wa kabiri wikurikiranya nyuma yo kunganya imikino umunani yikurikiranya muri shampiyona, mbere yo gutsinda Gicumbi FC 2-1.




Kunganya uyu mukino byatumye Police FC iguma ku mwanya wa kane ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo n'amanota 41 mu gihe Etincelles FC iri ku mwanya wa 15 n'amanota 22.

Related News