
Kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mata 2026, Urwego rutegura rukanagenzura Shampiyona Nyarwanda y’Icyiciro cya Mbere mu mupira w’amaguru ‘Rwanda Premier League’ rwatangaje ikirango cyarwo gishya kigiye gutangira gukoreshwa gisimbura icyari cyarashyizweho ubwo uru rwego rwatangiraga gukora mu Ukwakira 2023.
Iki kirango gikubiyemo intego, indangaciro za Rwanda Premier League n’ibyishimo biranga abareba Shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda. Hari kandi umwihariko wo gusigasira no kurinda umupira w’amaguru w’u Rwanda nk’imwe mu ntego zacu, imisozi igihumbi itatse urwa Gasabo n’ingabo nk’ikimenyetso cyo kurinda umupira w’amaguru.
Iki kirango kandi gifite ishusho y’igikombe nka kimwe mu bihembo bihabwa uwahize abandi mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Iki kirango kikaba kiri buhite gitangira gukoreshwa guhera kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mata 2026.