Kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Mata 2026, nibwo ikipe ya Gasogi United yakiriye Gorilla FC mu mukino w’umunsi wa 27 wa Shampiyona y’u Rwanda. Ni umukino watangiye Saa Moya z’ijoro, ubera kuri Kigali Pelé Stadium.
Uyu mukino watangiranye imbaraga nyinshi ku mpande zombi ariko ubona iGasogi United irimo kugerageza uburyo bwinshi kurusha Gorilla FC.
Ku munota wa 15, Gasogi United yahushije uburyo bw’igitego bwari bubonywe na Ndikumana Danny wari uhawe umupira mwiza na Muderi Akbar ariko umuzamu wa Gorilla FC, Muhawenayo Gad ahita agoboka awushyira hanze.
Ku munota wa 24, Nduwimana Frank yahaye umupira mwiza Khalifa Traoré usatira ku ruhande rwa Gorilla FC ariko akora rikomeye atinda gutera mu izamu myugariro wa Gasogi United, Hakizimana Adolphe ahita awumukuraho nta kosa amukoreye.


Ikipe ya Gorilla FC yabonye koruneri nziza ku munota wa 30, Nduwimana Frank ateye umupira habura umukinnyi ukoraho urengera ku rundi ruhande.
Ku munota wa 37, ikipe ya Gorilla FC yahushije uburyo bukomeye ku mupira mwiza Chancellor Ndong yinjiye mu rubuga rw’umuzamu wa Gasogi United ariko ateye ishoti rikomeye umupira uca ku ruhande gato rw’izamu ryari ririnzwe na Ndagijimana Leandre.
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0. Ni igice twabonyemo guhangana cyane ku mpande zombi kuko wabonaga nta kipe ishaka kwinjizwa igitego hakiri kare.
Ku munota wa 51, ikipe ya Gasogi United yatsinze igitego cya mbere cyinjijwe na Hakim Hamis. Ni igitego cyavuye ku mupira Nizeyimana Omar yatakaje ari mu kibuga hagati ufatwa na Niyigena Ebenezer ahita aha umupira mwiza Hakim Hamis atsinda igitego cyiza.
Ikipe ya Gasogi United wabonaga yatangiranye imbaraga nyinshi mu gice cya kabiri, yatsinze igitego cya kabiri kiza ku munota wa 54 gitsinzwe na Muderi Akbar wari uhawe umupira mwiza na Niyigena Ebenezer wanatanze umupira wa mbere wavuyemo igitego.
Ikipe ya Gorilla FC yahise itangira gukina n’imbaraga nyinshi ubona ko ibi bitego hari ugukanguka bitumye bagira nubwo kubona igitego byari birimo kwanga.
Ku munota wa 62, ikipe ya Gasogi United yakoze impinduka, Niyigena Ebenezer akurwa mu kibuga n’umutoza Lukura Charles, yinjizamo Douglas Ochoko.
Ku munota wa 72, ikipe ya Gorilla FC yabonye amahirwe yo gutsinda igitego ntiyayabyaza umusaruro. Ni nyuma y’ikosa Mosengo Tansele yakorewe, Umusifuzi Kayitare David amuha kufura yateye nabi ifatwa na Ndagijimana Leandre ufatira Gasogi United.
Ku munota wa 79, Gasogi United yongeye gukora impinduka, Hakim Hamis wari wagize akabazo k’imvune asohoka mu kibuga hinjiramo Kokoete Udo Ibioko
Ku munota wa 84, ikipe ya Gasogi United yahushije uburyo bukomeye ku mupira mwiza Ndikumana Danny yazamukanye aha Muderi Akbar amusubije umusifuzi wo kurihande yemeza ko habayemo kurarira.

Ku munota wa 87, Gorilla FC yahawe kufura muri Metero nka 30, ariko Mosengo Tansele ayiteye umupira uca hejuru y’izamu. Gorilla FC yongeye gukora impinduka Nduwimana Frank ava mu kibuga hinjiramo Mussa Saleh. Gasogi United nayo yakuyemo Ndikumana Danny na Byiringiro Thierry hinjiramo Lusagi Junior na Niyonkuru Elissa.
Ku munota wa 94, ikipe ya Gorilla FC yatsinze igitego cya mbere cyo kwishyura gitsinzwe na Khalifa Traoré. Ni igitego cyatsinzwe nyuma y’amakosa akomeye ya Iradukunda Axel n’umunyezamu Ndagijimana Leandre bananiwe gukuraho umupira birangira igitego kibonetse.
Umukino waje kurangira Gasogi United yitwaye neza itahana intsinzi y’ibitego 2-1. Ni umukino Gasogi United yakinnye neza mu gice cya kabiri yungukira ku gutakaza imipira kwa Gorilla FC.
Gasogi United nyuma yo gutsinda byatumye igira amanota 29, ifata umwanya wa 13 inganya amanota na Gorilla FC yahise ijya ku mwanya wa 12 kubera irushwa umwenda w'ibitego. Gorilla FC ifite umwenda w'ibitego 10 mu gihe Gasogi United ifite umwenda w'ibitego 14.