Kigali, Rwanda
UPDATES
POLICE FC 0-1 BUGESERA FC • LIVE • 4' ⚽ Naantuam John Clement | Police FC yasubiriwe na Bugesera FC | Mukura VS yatsinze Al Merrik SC ikomeza gutera igitutu amakipe ayiri imbere | Etincelles FC yatsindiye APR FC kuri Stade Umuganda | Gasogi United yitwaye neza imbere ya Gorilla FC | As Kigali yatsinze Marine FC biyivana habi   •   POLICE FC 0-1 BUGESERA FC • LIVE • 4' ⚽ Naantuam John Clement | Police FC yasubiriwe na Bugesera FC | Mukura VS yatsinze Al Merrik SC ikomeza gutera igitutu amakipe ayiri imbere | Etincelles FC yatsindiye APR FC kuri Stade Umuganda | Gasogi United yitwaye neza imbere ya Gorilla FC | As Kigali yatsinze Marine FC biyivana habi
Etincelles FC yatsindiye APR FC kuri Stade Umuganda

Etincelles FC yatsindiye APR FC kuri Stade Umuganda

APR FC yatsinzwe na Etincelle FC ibitego 2 – 1 kuri Stade Umuganda.


Ni umukino wabereye kuri Sitade Umuganda mu Karere ka Rubavu, kuri uyu wa 18 Mata 2026, watangiye i Saa 15h00, utangizwa n’Umunota wo Kwibuka abarenga Miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


Umukino watangiye impande zombi zikomeza kwigana, ari nako umupira ukinirwa mu kibuga hagati, kugeza ku munota wa 25, ubwo APR FC yagerageje uburyo bwashoboraga kuvamo igitego bukavamo koruneri itagize icyo itanga.


Ku munota wa 29 Etincelles FC yagerageje uburyo bwavuyemo koruneri, umupira wahise uterwa byihuse uherezwa Ishimwe Djabilu awushyira mu rubuga rw'amahina usanga Iraguha Awadi washyizeho umutwe umupira uruhukira mu izamu.


Ibyishimo by’abafana ba Etincelles FC byakomeje kwiyongera ubwo ku munota wa 33 yatsindaga igitego cya kabiri ku mupira wari bazamukanye bihuta bavuye mu rubuga rwabo maze Dusabimana Anselme asigarana n'umuzamu aterekamo igitego cyiza.

Ikipe zakomeje gukinira mu kibuga hagati, kugeza ubwo ku munota wa 41 APR FC yateye igiti cy'izamu, Etincelles FC ihita ifata umupira abakinnyi bazamuka biruka bashaka igitego cya gatatu, Nshimiyimana Yunnusu ahabwa ikarita y'umuhondo ku ikosa yari akoze.


Mbere gato ko igice cya mbere kirangira, ku munota wa 45, APR FC yakoze impinduka isohora mu kibuga Leonard Sekkiganda asimburwa na Ngabonziza Pacifique.


Umusifuzi wa kane yongereyeho iminota itanu yose yarangiye umupira uri gukinirwa mu kibuga hagati, igice cya mbere kirangira Etincelles FC iyoboye n’ibitego 2 – 0.


Nta mpinduka zahise zigaragara mu mukino kuko umupira wakomeje gukinirwa mu kibuga hagati, kugeza ku munota wa 59 ubwo APR FC yabonye uburyo imbere y'izamu umunyezamu arahagoboka awushyira muri Koruneri, itagize ikiyivamo.


Ku munota wa 60, APR FC yakoze impinduka mu kibuga yinjiza Mugisha Gilbert na Mamadou Sy na Etincelles FC ihita yinjiza mu kibuga Gakumba Innocent asimbuye Robert Mukogitya.


Ku munota wa 62 APR FC yagerageje uburyo ku mupira uremereye wari utewe na Mugisha Gilbert umunyezamu awushyira muri koruneri.


Etincelles FC yakomeje guhanahana neza mu kibuga hagati, ku munota wa 63 uburyo yagerageje ntibwagira icyo bubyara.


Amakipe yakomeje kotsanya igitutu ndetse APC FC yashakaga kwishyura ibitego yatsinzwe, ku munota wa 70 igerageza uburyo butagize icyo buhindura.

Ku munota wa 72, Etincelles FC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Rwigema Pascal wasimbuye Niyonkuru Sadjat.


Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati ari nako APR FC inyuzamo igasatira izamu rya Etincelles FC ariko ntibigire icyo bitanga, kugeza iminota 90 y’umukino irangiye, umusifuzi wa kane yongeraho iminota irindwi.


Ku munota wa 91, APR FC yahise ikora impinduka, Dauda Yousifu Seid asimburwa na Niyibizi Ramadhan. Etincelles FC nayo ihita isohora mu kibuga Ishimwe Djabiru asimburwa na Nah Innocent Assana.


APR FC yarindiriye umunota wa 96, nyuma y’uburyo Etincelles FC yagerageje ntibugire icyo bubyara, abakinnyi ba APR FC bazamukana umupira bihuta maze Mamadou Sy ahereza umupira mwiza Djibril Ouattara atsinda igitego cy’impozamarira izamu rirangaye, kuko umunyezamu yari yasohotse.


APR FC yakinaga umukino wa 27 nyuma yo gutsindwa na Etincelles FC yagumye ku mwanya wa kabiri n’amanota 52, izakurikizaho kwakirwa na Mukura VS tariki 25 Mata 2026.


Etincelles FC nayo yakinaga umukino wa 27 yagize amanita 25 ijya ku mwanya wa 16, aho izakurikizaho kwakira Kiyovu Sports.

Related News