Ni umukino w’umunsi 27 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Stade ya Kamena ,Mukura VS yereka amakipe yo muri Sudani ko atari ikipe igoye iwayo ,Mukura VS&L itsinda Al Merrikh igitego 1-0 nyuma yo gutsinda Al Hilal SC ibitego 3-1.
Mu gutangira umukino habanjwe gufatwa umunota umwe wo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi muri 1994.
Kuruhande rwa Al Merrikh SC, umutoza wayo mukuru Darko Novic ntabwo yatoje umukino kuko yari yicaye mu bafana.
Al Merrikh SC niyo yatangiye umukino isatira izamu rya Mukura VS&L ariko abakinnyi bayo barimo Ahmed Yousif wageragezaga amashoti ya kure ariko imipira yose yateraga ikajya hanze.
Mukura VS&L nayo yanyuzagamo igasatira mu minota irindwi, binyuze kuri Iradukunda Elie Tatou na Mutsinzi Patrick.
Ku munota wa 17, Al Merrikh SC binyuze muri Aboubakar Bachir Bangoura yateye ishoti rikomeye mu izamu rya Mukura VS&L, umunyezamu Sebwato Nicholas umupira awushyira muri koruneri itaragize icyo itanga.


Mukura VS&L yahise ikanguka itangira gusatira ikipe ya Al Merrikh SC, maze iyi kipe yo muri Sudani itangira gukora amakosa mu kibuga hagati menshi nubwo ikipe ya Mukura itigize iyabyaza umusaruro
Mu minota 25 Al Merrikh SC yaciriye akarongo ikipe ya Mukura VS&L ntiyongera kurenga mu kibuga hagati.
Al Merrikh SC nayo yanyuzagamo igasatira izamu rya Mukura VS&L binyuze mu bakinnyi bayo barimo Nicolas Rijanaianina na Mohamed Gban.
Mu minota 35, amakipe yombi yatangiye gushyiramo umupira hasi atangira gukinira cyane mu kibuga mwo hagati, akanyuzamo akanasatirana ariko amakipe yombi ba rutahizamu bayo ntibabashe kubyaza umusaruro uburyo babonaga.
Mukura VS&L yakomeje kurusha cyane ikipe ya Al Merrikh mu minota 10 ya nyuma y'igice cyane mbere kuko Iradukunda Elie Tatou, Boateng Mensah na Mutsinzi Patrick ariko amahirwe yose babonaga ba myugariro ba Al Merrikh SC bahagarara neza imipira yose bakajya bayikuraho, imwe ikajya hanze .
Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganyije 0-0.
Mu gice cya kabiri, Mukura VS yatangiye isatira izamu rya Al Merrikh byatumye ku munota wa 51 w'umukino Hakizimana ZuberI atsinda igitego cya mbere cya Mukura ku mupira na Mutsinzi Patrick yamuhaye nawe aroba umunyezamu wa Al Merrikh SC, Faragalla.
Mukura VS&L yakomeje kurusha cyane Al Merrikh SC mu kibuga hagati binyuze muri Joseph Sackey, Niyonizeye Fred Kwizera Tresor na Boateng Mensah.
Ku munota wa 60, Mukura Victory Sports yazamukanye umupira binyuze muri Niyonzima Eric ku ruhande awutanga kwa Niyonizeye Fred nawe awutanga kwa Boateng Mensah nawe awuteye ba myugariro ba Al Merrikh SC bawushyira hanze.
Ku munota wa 76, Al Merrikh SC yazamukanye umipira ku ruhande rwa Chikumbutso maze awutera mu izamu rya Mukura, Mujtaja Faisal awushyira ku mutwe ujya hanze.
Al Merrikh yakomeje gusatira izamu rya Mukura VS, Daouda Ba atera ishoti rikomeye Sebwato Nicolas awukuramo.
Mu minota 10 ya nyuma y'umukino yihariwe na Al Merrikh SC cyane yashakaga kwishyura igitego bari batsinzwe ariko ubwugarizi bwa Mukura VS buhagarara neza ntibwagira igitego binjizwa.
Umusifuzi wa kane yongeyeho iminota itanu nyuma yaho iminota 90 y'umukino irangiriye nabwo ikipe ya Al Merrikh yakomeje gusatira izamu rya Mukura VS&L.
Umukino warangiye Mukura VS&L insinze Al Merrikh igitego 1-0.


Nyuma y'umukino Mukura VS&L yahise igira amanota 41 ku mwanya wa 7, mu gihe Al Merrikh yagumye ku mwanya wa 3 n'amanota 49.
Ku munsi wa 28 wa Rwanda Premier League, Mukura Victory Sports izakira APR FC kuri Stade ya Kamena tariki 27 Mata mu gihe Al Merrikh SC izakira Bugesera kuri Kigali Pelé Stadium tariki 28 Mata 2026.