Ku wa Gatanu, tariki ya 24 Mata 2026 Rwanda Premier League na Banki ya Kigali (BK) byashyize umukono ku masezerano y’imikoranire afite agaciro ka miliyari 3,2 Frw mu myaka itanu n’igice, harimo kuba iyi banki izitirirwa Shampiyona y’u Rwanda ‘BK Pro League’.
Ni amasezerano yasinyiwe kuri Stade Amahoro, bigizwemo uruhare na Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf; Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi na Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi yavuze ko umupira w’amaguru ugiye kugera kure mu gihe BK izaba ikorana na Rwanda Premier League, ndetse buri wese uwurimo akazungukira muri aya masezerano.
Ati “Twishimiye gukorana na Rwanda Premier League. Icya mbere twabonye ko umupira w’amaguru mu Rwanda ukurikirwa cyane, kandi natwe muri BK, twe rero tubibonamo ishoramari. Tubibonamo ubukungu bw’igihugu kuko ni yo mpamvu u Rwanda rwubaka ibikorwaremezo nk’ibi.”
“Rwanda Premier League yashyizeho inzego zubatse neza ku buryo twakorana na zo. Mu myaka itanu rero tuzageza umupira w’amaguru ku ruhando mpuzamahanga. Yaba amakipe, umufana na buri wese azagira aho yibona muri BK.”
Umuyobozi w’Inama y’Ubuyobozi ya Rwanda Premier League, Mudaheranwa Yussuf yavuze ko impamvu yatumye batoranya BK, ari uko ari banki igendera ku cyerekezo cy’igihugu, kandi ikazafasha umupira w’amaguru w’u Rwanda ugera kure.
“Abari babikeneye bari benshi ariko iyo ukeneye kugera kure umunya uwo mukorana. Twari dukeneye umuntu uzi icyerekezo cy’igihugu, none rero nyuma y’ibiganiro twagiranye twabigezeho.”
Perezida wa FERWAFA, Shema Fabrice we yashimye impande zombi zatangiye gukorana, anagaragaza ko ari intambwe mu kwifashisha umupira w’amaguru mu kuzamura ubukungu bw’igihugu.
Ati “Ndashimira BK ku cyizere yagiriye Shampiyona y’u Rwanda na Rwanda Premier League yafashe umupira w’amaguru atari uwo kwishimisha gusa ahubwo iherekejwe n’ubukungu.”
“Uyu mupira ukwiriye kuba moteri mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, aho ishobora gushorwamo kandi hakavamo inyungu. Mu gihe kiri imbere umupira ntabwo uzaba ari uw’amagambo gusa.”

BK Pro League igeze ku Munsi wa 28, aho iyobowe na Al Hilal SC y’amanota 58, igakurikirwa na APR FC ifite 52.