Ikipe ya As Kigali yanganyije na Gasogi United ubusa ku busa, mu mukino wabanjirije indi y’umunsi wa 28 wa BK Pro League
Ni umukino watangiye amakipe yombi yigana gusa nyuma yi minota 15 Gasogi United yatangiye kwataka cyane.
Ku munota wa 38' Byiringiro Thierry wa Gasogi United yagerageje ishoti rikomeye ariko Niyongira Patience akora awukuramo neza cyane.
Gasogi United yakomeje kwataka cyane aho ku munota wa 44 Ndikumana Danny yacenze ba myugariro ba As Kigali akata umupira mu rubuga rw’amahina, Niyigena Ebenezer umupira awuteye uca ku ruhande.
Gasogi United yongeye kwatsa igitutu ku izamu rya As Kigali mbere yuko bajya kuruhuka Ngono Guy Herve yagerageje ishoti riremereye inyuma ya y’urubuga ry’umunyezamu, umuzamu wa As Kigali Ndikuriyo Patience nanone awukuramo neza.
Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Igice cya kabiri cyatangiye As Kigali ikora impinduka kugira nayo irebe ko ya kotsa igitutu Gasogi United.
Gedeon Bendeka ndetse na Iyabivuze osee binjirira mu kibuga hinjira Tuyisenge Arsene As Kigali nayo yagerageje kubona amahirwe nyuma yo gukora impinduka gusa rutahizamu Sunday Inemest umusaruro amahirwe yari abonetse.
Mu minota ya nyuma As Kigali yarushije cyane Gasogi United aho bayokoje igitutu gikomeye maze ku munota wa 81' Usengimana Faustin ahusha igitego ku mupira yari akatiwe ku mutwe. Iminota 90 yarangiye amakipe anganya ubusa ku musa ndetse bagabana amanota.
Gasogi United yagize amanota 30, iguma ku mwany wa 12 naho As Kigali igira amanota 29 iri ku mwanya wa 13.