Kigali, Rwanda
UPDATES
POLICE FC 2-0 MARINE FC • LIVE • 33' ⚽ David Chimezie • 90+4' ⚽ Henry Msanga | AS MUHANGA 1-2 GORILLA FC • Today | MUKURA VS 0-3 APR FC • Today | Al Hilal SC 2-0 MUSANZE FC • Today | Police FC yatsinze Marines FC izamuka ku rutonde rwa Shampiyona | Al Hilal SC yatsinze Musanze FC ikomeza gushimangira umwanya wa mbere | AS Kigali yanganyije na Gasogi United m mukino utangira umunsi w 28 wa BK Pro League | Banki ya Kigali yasinyanye amasezerano y’imikoranire na RPL, Shampiyona ihabwa uzina rishya. | Police FC yasubiriwe na Bugesera FC | ETINCELLES FC vs KIYOVU SPORTS • Tomorrow 15:00 | AMAGAJU FC vs RAYON SPORTS • Tomorrow 15:00 | Al Merrikh SC vs BUGESERA FC • Tomorrow 15:00   •   POLICE FC 2-0 MARINE FC • LIVE • 33' ⚽ David Chimezie • 90+4' ⚽ Henry Msanga | AS MUHANGA 1-2 GORILLA FC • Today | MUKURA VS 0-3 APR FC • Today | Al Hilal SC 2-0 MUSANZE FC • Today | Police FC yatsinze Marines FC izamuka ku rutonde rwa Shampiyona | Al Hilal SC yatsinze Musanze FC ikomeza gushimangira umwanya wa mbere | AS Kigali yanganyije na Gasogi United m mukino utangira umunsi w 28 wa BK Pro League | Banki ya Kigali yasinyanye amasezerano y’imikoranire na RPL, Shampiyona ihabwa uzina rishya. | Police FC yasubiriwe na Bugesera FC | ETINCELLES FC vs KIYOVU SPORTS • Tomorrow 15:00 | AMAGAJU FC vs RAYON SPORTS • Tomorrow 15:00 | Al Merrikh SC vs BUGESERA FC • Tomorrow 15:00
Police FC yatsinze Marines FC izamuka ku rutonde rwa Shampiyona

Police FC yatsinze Marines FC izamuka ku rutonde rwa Shampiyona

Police FC yafashe umwanya wa kane ku rutonde rwa Shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda "BK Pro League", ni nyuma yo gutsinda Marines FC 2-0. 


Wari umukino w'umunsi wa 28 wa BK Pro League umwaka w'imikino wa 2025-26 aho Police FC yari yakiriye Marines FC.


Marines FC niyo yinjiye mu mukino kare aho ku munota wa gatanu iba yafunguye amazamu ku mukosa y'umunyezamu Niyongira Patience wagiye gufata umupira maze Nizeyimana Mubarak ashaka kuwumutanga anawukoraho ariko asa n'uwusitaraho habura umufasha ngo atsinde.


Ku munota wa munani kandi Rutayisire Amani yahinduye umupira mwiza ariko Nizeyimana Mubarak ashyizeho umutwe, unyura hejuru y'izamu.


Police nayo yabonye amahirwe ya mbere anakomeye ku munota wa 13 ku mupira Kilongozi yahinduye maze Djabel awugarura n'umutwe ariko habura umukinnyi wayo uwushyira mu izamu. 


Police FC wabonaga yamaze kwinjira mu mukino yaje guhusha ubundi buryo bukomeye ku munota wa 22 ku mupira Richard Kilongozi yateruriye Manishimwe Djabel atera ishoti rikomeye ariko umupira ukubita umutambiko w'izamu.


Hoziana Kennedy ku munota wa 25, yafatiye umupira mu kibuga hagati arekura ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Police FC, Niyongira Patience yari ahagaze neza awukuramo.

Muri iyi minota, Police FC yarimo yisisirisimbya imbere y'izamu rya Marines FC, yaje kongera kubona andi mahirwe ku munota wa 32, Kilongozi yahinduye umupira ashaka Ishimwe Christian awukoramo awuha Ani Elijah atera mu izamu maze Irambona Vally awushyira muri koruneri. 


Iyi koruneri ni yo yaje kuvamo igitego cya mbere cya Police FC, yatewe na Manishimwe Djabel maze David Chimezie ahita ashyiraho umutwe kiba kigigiyemo. Amakipe yagiye kuruhuka ari 1-0.


Marines FC yatangiye igice cya mbere akora impinduka Ndombe na Usabimana Olivier bavuyemo hajyama Ndikumana Fabio na Nyarugabo Moise, yatangiranye imbaraga igice cya kabiri aho mu minota 10 ya mbere Sultan Bobo na Haziana Kennedy bagerageje uburyo bubiri butagize icyo butanga.


Ni nako na Manishimwe Djabel wa Police FC yagerageje ishoti ku munota wa 49 ariko bawushyira muri koruneri itagize icyo itanga. 


Nyuma ya Kamanzi Abubakari wagize ikibazo cy'imvune mu gice cya mbere agasimburwa na Nsabimana Eric, Police FC yakoze impinduka za kabiri ku munota wa 53, Manishimwe Djabel aha umwanya Gakwaya Leonard. Marines FC nayo yahise ishyiramo Bizimana Yannick asimbura Sibomana Sultan Bobo. 



Police FC yongeye kubona amahirwe akomeye ku munota wa 66 ubwo Ani Elijah yinjiranaga ubwugarizi agacenga, asigara arebana n'umunyezamu agerageje gutsinda umunyezamu Vally awukuramo. 


Byiringiro Lague ku munota wa 80 yahaye umwanya Nshimirimana Ismail ni na ko ku ruhande rwa Marines FC, Rutayisire Amani yahaye umwanya Nizeyimana Emmanuel. 


Umunyezamu Vally yarokoye ikipe ye ku munota wa 85 ubwo yakuragamo umupira ukomeye wa Richard Kilongozi.


Ku munota wa 4 w'inyongera ku minota 5 yari yongeweho ku minota 90, Musanga Henry yatsindiye Police FC igitego cya kabiri. Umukino warangiye ari 2-0. 


Gutsinda uyu mukino, Police FC yafashe umwanya wa kane n'amanota 44, Al Merrikh SC ifite 49, APR FC 55 mu gihe urutonde ruyobowe na Al Hilal SC na 61.


Related News