Ikipe ya Etincelles FC yanganyije na Kiyovu Sports 0-0.
Aya makipe yakinnye kuri iki cyumweru kuri sitade Umuganda, tariki 26 Mata 2026.
Umukino watangiye amakipe yose acungana ku jisho ndetse akinira mu kibuga hagati kugeza ku munota wa 14, aho Etincelles FC yabonye umupira w'umuterekano ariko utagize icyo utanga.
Ku munota wa 38, Ishimwe Djabilu wa Etincelles FC yafashe icyemezo ari mu kibuga hagati arekura ishoti riremereye rinyura hejuru gato y'izamu.
Ku munota wa 39, Etincelles FC yakoze impinduka isohora mu kibuga Robert Mukogotya warimo atakaza imipira myinshi yinjiza Lody Rodrigue Mwinyi.
Ku munota wa 44, Kiyovu Sports yahushije uburyo bwabazwe, ubwo umunyezamu yagaruraga umupira mu rubuga rw'amahina ugasanga umukinnyi wa Kiyovu Sports arawutera unyura iruhande gato rw'izamu, ndetse igice cya mbere cy’umukino kirangira nta kipe ifunguye izamu ry’indi.


Mu gutangira igice cya kabiri, Etincelles FC yahise ikora impinduka isohora mu kibuga Gakumba Innocent yinjiza mu kibuga Niyonkuru Sadjat.
Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, ariko ku munota wa 52, Ishimwe Djabilu yongeye agerageza uburyo bwashoboraga kubyara igitego ariko umupira unyura iruhande rw'izamu.
Ku munota wa 55, nabwo Etincelles FC yagerageje ishoti riterewe kure na Niyonkuru Sadjat umupira unyura hejuru gato y'izamu.
Ku munota wa 60, Kiyovu Sports yakoze impinduka isohora mu kibuga Nsanzimfura Keddy na Uwiyaremye Fidali yinjiza mu kibuga Rukundo Abdul Rahman na Chérif Bayo.
Ku munota wa 63 Etincelles FC, yinjije mu kibuga Ciza Hussein asimbuye Dusabimana Anselme.
Ubwo umukino waburaga iminota 10 ngo urangire Etincelles FC yakomeje kotsa igitutu Kiyovu Sports yahise ikora impinduka ikinjiza mu kibuga Moussa Keita na Harerimana Abdoulaziz.
Etincelles FC nayo ku munota wa 87 yinjije mu kibuga Nah Innocent Assana asimbuye Ishimwe Djabilu.
Ku munota wa 89, Etincelles FC yabonye uburyo bukomeye bwashoboraga kubyara igitego ariko umupira ujya mu biganza by'umunyezamu, ndetse umukino urinda urangira ari 0-0.
Umusifuzi wa wa kane yongereyeho iminota itanu y’inyongera itaratanze igitego.

Etincelles FC yakinaga umukino wa 28 yagumye ku mwanya wa 16 n’amanota 26, aho izakurikizaho kwakirwa na Amagaju FC tariki 02 Gicurasi 2026.
Kiyovu Sports yakinaga umukino wa 28, yagumye ku mwanya wa 6 n’amanota 43, aho izakurikizaho kwakirwa na Musanze FC, tariki 03 Gicurasi 2026.