Kigali, Rwanda
UPDATES
Rayon Sports yatsinze Amagaju FC yitegura APR FC. | Etincelles FC yanganyije na Kiyovu Sports | APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-0 | Police FC yatsinze Marines FC izamuka ku rutonde rwa Shampiyona | Al Hilal SC yatsinze Musanze FC ikomeza gushimangira umwanya wa mbere   •   Rayon Sports yatsinze Amagaju FC yitegura APR FC. | Etincelles FC yanganyije na Kiyovu Sports | APR FC yatsinze Mukura VS ibitego 3-0 | Police FC yatsinze Marines FC izamuka ku rutonde rwa Shampiyona | Al Hilal SC yatsinze Musanze FC ikomeza gushimangira umwanya wa mbere
Rayon Sports yatsinze Amagaju FC yitegura APR FC.

Rayon Sports yatsinze Amagaju FC yitegura APR FC.

Rayon Sports yari imaze imikino irindwi inganya muri BK Pro League, yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0

 

Ni umukino w'Umunsi wa 28 wa BK Pro League, aho Amagaju FC yari yakiriye ikipe ya Rayon Sports

 

Ni umukino watangiye wihuta ku ruhande rwa Rayon Sports mu bakinnyi bayo barimo Tambwe Gloire na Asman Ndikumana ariko ba myugariro ba Amagaju FC barimo Abdel Matumona bakomeza guhagarara neza.

 

Ku munota wa 10 Abakinnyi ba Amagaju FC barimo Iradukunda Daniel na Rachid Mapoli Yekini bazamukanye umupira maze Youssou Diagne na Ramazani Tshimanga bahagarara bwuma umupira bawukuraho.

 

Mu minota 20 ya mbere, amakipe yombi yagabanyije gusatirana cyane umukino ukinirwa mu kibuga hagati ku buryo nta buryo bwaremwaga imbere y'amazamu yombi .

 

Rayon Sports yakangutse ku munota wa 30, ubwo Mugisha Didier yatangiye gutera icyugazi ubwugarizi bwa Amagaju FC, maze Bakaki Shafik wa Amagaju atangira kurenza imipira.

 

Ku munota wa 32 Mugisha Didier yazamukanye umupira ku ruhande awusubiza inyuma kwa Nshimiyimana Emmanuel nawe awuhindura mu rubuga rw'amahina, maze Tambwe Gloire arazamuka asumba Abdel Matumona, awushyira ku mutwe atsinda igitego cya Rayon Sports maze Twagirumukiza Clement ajya tora mu rushundura .

 

Nyuma yo gutsinda igitego Tambwe Gloire yahise agira ikibazo cy'imvune asimburwa na Fall Ngagne.

 

Nta byinshi byongeye kuba byatumye igice cya mbere kirangira Rayon Sports itsinze Amagaju FC igitego 1-0.

 

Mu gutangira igice cya kabiri, Haringingo yatangiye akora impinduka, Mugisha Didier asimburwa na Kitoko Likau, mu gihe Amagaju FC nayo yakoze impinduka Ndayishimiye Edouard asimburwa na Nimubona Eddy.

 

Rayon Sports yakomeje gusatira izamu rya Amagaju FC nubwo amahirwe yabonekaga atigeze aba menshi .

 

Mu minota 60, umukino watangiye kugenda gacye ari nako abakinnyi b'amakipe yombi bakoraga amakosa menshi .

 

Ku munota wa 76, Rayon Sports yabonye umupira w'umuterekano watewe neza na Nshimiyimana Emmanuel, Youssou Diagne wari uhagaze neza wenyine uwushyira ku mutwe uboneza mu Izamu, Rayon Sports ibona igitego cya kabiri.

 

Nyuma yo gutsinda igitego cya kabiri abakinnyi ba Rayon Sports barimo Abedi Bigirimana na Faustin Likau batangiye guhererekanya umupira mu kibuga hagati.

 

Mu minota 10 ya nyuma y'umukino, Amagaju FC yatangiye gukanguka ishaka byibura igitego cy’impozamarira binyuze muri Rachid Mapoli na Rwema Amza ariko ibyo bakoraga byose ntacyo byatanze kuko Youssou Diagne na Ramazani Tshimanga bari bahagaze neza.

 

Iminota 90 yarangiye Rayon Sports itsinze ibitego 2-0 bwa Amagaju FC.

 Nyuma yo gutsinda uyu mukino, Rayon Sports yahise igira amanota 47 ku mwanya wa kane mu gihe Amagaju FC yagumanye amanota 27 ku mwanya wa 15.

 

Ku munsi wa 29 wa BK Pro League, Rayon Sports izakira APR FC muri Stade Amahoro, naho Amagaju FC izasura Etincelles FC.

Related News