Gasogi United yanganyije na Marine FC, ibitego 2 – 2 mu mukino Mbonyumwami Taiba yatsinzemo yuzuza ibitego 14, akomeza kuyobora abataha izamu muri BK Pro League y’uyu mwaka.


Hari mu mukino wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki 02 Gicurasi 2026, kuri Sitade Umuganda.


Marine FC yatangiye yotsa igitutu Gasogi United ntibyayifashe iminota myinshi kuko ku munota wa gatatu w’umukino Bizimana Yannick yafunguye amazamu, nyuma y’uburangare bw’abakinnyi bakina bugarira ba Gasogi United bahushije umupira mu rubuga rw’amahina awutsinda byoroshye.


Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, agenda yigana gake gake kugeza ku munota wa 27, Kanamugire Arsene yasubizaga Gasogi United mu mukino, ku mupira w'umutekano yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina awurenza urukuta uruhukira mu rushundura atsinda igitego cyo kwishyura biba bibaye 1 – 1.

Gasogi United yakomeje gukinira mu kibuga hagati ari nako ishaka aho yamenera maze ku munota wa 31 yakorewe ikosa ritagize icyo ribyara.


Ku munota wa 33, Mbonyumwami Taiba wa Marine FC yahushije igitego cy'umutwe wenyine, ku mupira wari uvuye muri koruneri umusanga ahagaze wenyine, awugerageje unyura iruhande rw’izamu.


Amakipe yombi yakomeje gukinira mu kibuga hagati, kugeza ku munota wa 39 ubwo Mbonyumwami Taiba yazamukanaga umupira, abakinnyi ba Gasogi United bagakeka ko yararirirye agera mu rubuga rw’amahina awutera nabi ariko wongera kumugarukira atsinda igitego cya kabiri cya Marine FC, yuzuza ibitego 14 muri BK League Pro.


Hongereweho iminota itatu y'inyomgera, Marine FC ikomeza kotsa igitutu Gasogi United ndetse uburyo bw'igitego bwabonetsemo gitsindwa na Mbonyumwami Taiba wari waraririye.


Mu gutangira igice cya kabiri cy’umukino Marine FC yatangiranye impinduka ivana mu kibuga Menayane Ndombe na Bizimana Yannick basimburwa na Ishimwe Kevin na Hoziana Kennedy.


Gasogi United nayo yahise ikora impinduka ivana mu kibuga Niyonkuru Elissa asimbuye Tuyishime Gilbert.


Ku munota wa 52 Gasogi United yokeje igitutu Marine FC ariko ntibyagira icyo bitanga, kuko umupira wageragejwe umuzamu yawufashe byoroshye.


Ku munota wa 60, Gasogi United yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Rusagi Junior asimbuye Byiringiro Thierry.


Ku munota wa 70 Marine FC yakoze impinduka yinjiza mu kibuga Nizeyimana Mubarrak na Bizimana Ibutihadji isohora Nizeyimana Fabio na Rugirayabo Hassan.


Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati.


Ku munota wa 75, Mbonyumwami Taiba wa Marine FC yasimbuwe na Moise Nyarugabo.


Ku munota wa 80 Ishimwe Kevin wa Marine FC yahinduye umupira mwiza imbere y'izamu umunyezamu arahagoboka.


Ku munota wa 84, Gasogi United yakoze impinduka ivana mu kibuga Ndikumana Danny asimburwa na Bizimana Didider, amakipe akomeza gukinira mu kibuga hagati kugeza iminota y’umukino irangiye anganya ibitego 2 – 2.

Umusifuzi wa kane yongereho iminota ine y'inyongera, itaragize icyo ihindura ku bitego byari byabonetse mu minota 90 y’umukino.


Gasogi United yakinaga umukino wa 29, yagize amanota 31 iguma ku mwanya wa 13, aho izakurikizaho umukino izakiramo Gicumbi FC, kuwa 05 Gicurasi 2026.