Ikipe ya Gorilla FC, yanganyije na Police FC igitego 1-1, mu mukino w’umusi wa 29 wa shampiyona.


Ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium, utangira Saa 18:30. Ni umukino rukumbi wabereye mu mujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu.


Ikipe ya Gorilla FC nk’ikipe yari yakiriye, niyo yafunguye amazamu ku munota wa gatatu gusa, kuri kufura Mosengo Tansele yateye acunze umunyezamu wa Police FC, Rukundo Onesime wari uhagaze nabi, umupira uruhukira mu izamu.


Police FC yatinze kwinjira mu mukino kuko yabonye ishoti rigana mu izamu ku munota wa 22, ritewe na Ani Elijah ariko umupira Ntagisanayo Serge ufatira Gorilla FC awufata neza cyane. 

N’ubwo Police FC yakomeje guhatana nibura ishaka igitego cyo kwishyura, igice cya mbere cyangiye Gorilla FC iyoboye umukino n’igitego 1-0.


Mu gice cya kabiri, Police FC yakoze impinduka, Manishimwe Djabel na Ndayishimiye Dieudonne bavuye mu kibuga hinjira Kwitonda Alain na Byiringiro Lague. 


Police FC yarushijeho gusatira ariko ubwugarizi bwa Gorilla FC burayinaniza cyane. 


Iminota 90 yarangiye bikiri igitego 1 cya Gorilla FC ku busa bwa Police FC ndetse umusifuzi yongeraho iminota 4 kugira ngo umukino ugere ku musozo.


Ubwo hari hamaze gukinwa iminota 2, ikipe ya Police FC yabonye koroneri yatewe neza na Kwitonda Alain, umupira usanga Byiringiro Lague aho yari ahagaze, aterekaho umutwe umukino uruhukira mu rushundura.

Umukino warangiye amakipe yombi agabanye inota rimwe. Police FC yagumye ku mwanya wa gatanu n’amanota 45, mu gihe Gorilla FC iri ku mwanya wa 11 n’amanota 33 mu mikino 29 imaze gukina.