Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Shampiyona y’u Rwanda igiye kuzahemba arenga Miliyoni 200 Frw

Shampiyona y’u Rwanda igiye kuzahemba arenga Miliyoni 200 Frw

Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Premier League Ishinzwe gutegura Shampiyona y’u Rwanda y’Abagabo mu cyiciro cya Mbere, Bigirimana Augustin, yatangaje ko mu myaka itanu iri imbere ikipe izegukana igikombe izajya ihembwa Miliyoni 300 Frw.

Ibi byatangarijwe mu kiganiro nyunguranabitekerezo cyahuje Itangazamakuru ry’imikino, abayobozi b’amakipe asanzwe ari abanyamuryango ba Rwanda ndetse n’abafatanyabikorwa b’uru rwego.

Ubwo yasobanuraga aho bifuza kugeza Shampiyona y’u Rwanda mu myaka itanu iri imbere, Bigirimana Augustin Ushinzwe Ibikorwa muri Rwanda Premier League, yavuze ko muri gahunda y’imyaka itanu bihaye, bifuza ko byibura ikipe izajya yegukana Shampiyona izajya ihembwa Miliyoni 300 Frw.

Muri gahunda y’iki gihe bihaye, uyu Muyobozi yakomeje avuga ko mu byo bateganya, bifuza ko iyi Shampiyona izajya yinjiza byibura Miliyari 5 Frw kuri buri mwaka.

Kugeza ubu, ikipe izegukana Shampiyona, izahembwa Miliyoni 80 Frw avuye kuri Miliyoni 25 Frw. Hazajya hahembwa kandi ikipe umunani za mbere mu gihe mu myaka yashize hahembwaga iyegukanye igikombe cya Shampiyona gusa.


Bamwe mu bayobozi b’amakipe asanzwe ari abanyamuryango ba Rwanda Premier League, bari muri uyu mwiherero

Augustin Bigirimana Ushinzwe ibikorwa muri Rwanda Premier League, yavuze ko bifuza kuzajya bahemba Miliyoni 300 Frw ikipe yegukanye igikombe cya Shampiyona

Rwanda Premier League irifuza ko mu myaka itanu iri imbere izajya ihemba Miliyoni 300 Frw ku kipe yegukanye Shampiyona

Related News