Police FC imaze igihe mu rugamba rugana ku gikombe cya Rwanda Premier League cy’umwaka w’imikino wa 2025/26 yatsinzwe umukino wa kabiri.
Kuri iki Cyumweru tariki 8 Gashyantare 2026, Police FC yari yakiriye AS Kigali, mu mukino w’umunsi wa 19 wa Rwanda Premier League.
Uyu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium, i Nyamirambo, watangiye Saa 18:30, amakipe yombi atangirana imbaraga, kwigana no kugerageza kurinda izamu ndetse igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira, AS Kigali yagerageje kurema uburyo bubyara ibitego ndetse ku munota wa 47 w’umukino, Rutahizamu Sunday Inemesit atsinda igitego ki burangare bwa ba myugariro by’Ikipe ya Police FC.
Sunday Inemesit wari uherutse gutandukana na Musanze FC, yakinaga umukino we wa kabiri muri AS Kigali, ndetse yaje guhirwa nawo kuko ari nawe waje kuba umukinnyi mwiza w’umukino.

Umukino waje kurangira Police FC itabashije kwishyura iki gitego, bituma uba umukino wa kabiri itsinzwe kuko yaherukaga gutsindirwa kuri Stade ya Bugesera na Bugesera FC, igitego 1-0 ku munsi wa 15.



𝐔𝐤𝐨 𝐢𝐧𝐝𝐢 𝐦𝐢𝐤𝐢𝐧𝐨 𝐲'𝐮𝐦𝐮𝐧𝐬𝐢 𝐰𝐚 𝟏𝟗 𝐲𝐚𝐠𝐞𝐧𝐳𝐞
Muri rusange umunsi wa 19 wa Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere mu Mupira w’Amaguru mu Rwanda [Rwanda Premier League] yaranzwe n’ibitego bike.
Ku wa Gatanu:
Gorilla FC 2-1 Rutsiro
Ku wa Gatandatu:
APR FC 2-2 Bugesera FC
Kiyovu Sports 3-1 Mukura VS
Etincelles FC 1-0 Musanze FC
Ku Cyumweru:
Marine FC 1-1 Al Merrikh SC
Gicumbi FC 1-1 Amagaju FC
AS Muhanga 1-1 Gasogi United
POLICE FC