Ikipe ya Etincelles FC yari imaze imikino ine yikurikiranya nta ntsinzi, yabonye amanota atatu kuri Musanze FC bihita biyivana mu murongo utukura.
Ni mu mukino wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 07 Gashyantare 2026, kuri Sitade Umuganda yatangiye saa 15h00 itangijwe.
Etincelles FC yari ihagaze neza ntibyayisabye iminota myinshi, kuko ku munora wa 15 Rwigema Pascal wambara numero 3 mu mugongo yafunguye amazamu, ndetse iki gitego ikaza no kucyugarira kugeza umukino urangiye.
Etincelles yakinnye uyu mukino iri ku mwanya wa nyuma ifite amanota 11, nyuma y’intsinzi yahise igira amanota 14, mu gihe Musanze FC byari bihanganye yagumye ku mwanya wa munani n’amanota 28.
Etincelles FC mu mikino 19 imaze gukina yanganyije umunani, itsinda ibiri (Musanze FC) kuko n’umukino ubanza yayitsindiye mu rugo, mu gihe yatsinzwe imikino 10.
Umutoza mukuru w’agateganyo wa Etincelles FC, Bizimana Abdu Bekeni, nyuma y’uyu mukino yateguje abakunzi b’iyi kipe ko nta gahunda yo kuguma muzimanuka ifite, kuko abakinnyi bahagaze neza, kandi barakomeza gutanga ibyishimo, ku buryo amakipe yose basigaje kwakira nta n’imwe izavana amanota atatu, kuri Sitade Umuganda.
Etincelles FC yahise iva ku mwanya wa nyuma inganya na Rutsiro FC amanota 14, wasigaweho na Muhanga FC ifite amanota 12 mu mikino 17 imaze gukina mu gihe Amagaju FC ibanziriza iya nyuma ifite amanota 13 mu mikino 18 imaze gukina.
Etincelles FC izakurikizaho umukino izakiramo Muhanga FC, tariki 15 Gashyantare 2026 mu gihe Musanze FC yo izakurikizaho kwakira Al-Merrich, tariki 13 Gashyantare 2026.

ETINCELLES FC