Mu mukino w’umunsi wa 20 wa Rwanda Premier League wahuje ikipe y’ingabo z’Igihugu zirwanira mu mazi ‘Marine FC’ na Gicumbi FC warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, n’ubwo Marine FC yari mu rugo yarushijwe bigaragara.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda, watangiye saa Cyenda z’igicamunsi amakipe yombi yatangiye akina neza, ahanahana umupira mu kibuga hagati ndetse akanagerageza kwegera izamu ry’umukeba.
Gicumbi FC byayihiriye ndetse ku munota wa 29 gusa Bitwayiki Bahati Clement yatsinze igitego cya mbere, ku mupira yateye ari mu rubuga rw’amahina winjira mu rushundura.
Marine FC yari mu rugo ku munota wa 37 Rutayisire Amani yishyuye igitego ku mupira yahawe uvuye ku muterekano kiba cyo kwishyura ndetse basoza igice cya mbere banganya.
Amakipe yombi ubwo yari agiye kugaruka mu gice cya kabiri, Marine FC yahise ikora impinduka ebyiri, yinjiza mu kibuga Muganuza Jean Pierre wasimbuye Rutayisire Amani wari watsinze mu gihe rutahizamu Bizimana Yannick yasimbuye Usabimana Olivier ariko ikomeza kurushwa mu kibuga hagati.
Gicumbi FC yakinaga neza yakomeje kotsa igitutu Marine FC ndetse ku munota wa 69 ibona penaliti, maze rutahizamu wayo Lola Kanda Moise umupira awutera mu biganza by’umunyezamu Ruhumuriza Sugira Jean Clovis.
Kuva kuri uwo munota kugeza umukino urangiye Gicumbi FC yakomeje isatira izamu ariko kubona inshundura birananirana, umukino urangira amakipe anganyije igitego 1-1.
Uyu mukino wari ubaye uwa gatatu wikurikiranya Marine FC inganyije, mu gihe umukino utaha izakirwa na Kiyovu Sports, aho iyi Kipe y’I Rubavu yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 28.
Ni mu gihe Gicumbi FC, mu mikino itatu iheruka harimo n’uwayihuje na Marine FC yatsinzwe umwe inganya ibiri, yagumye ku mwanya wa 11 n’amanota 23, ni mu gihe izakurikizaho kwakirwa na Etincelles FC kuri Stade Umuganda.