Ikipe ya Etincelles FC yari mu rugo imaze imikino itatu idatsindwa, aho umukino w’uyu munsi yanganyije 1-1 na Gicumbi FC yakinnye neza ariko ikabura ikinyuranyo cy’intsinzi.
Uyu wari umukino wa Etincelles FC imaze idatsindwa mu rugo nyuma yo kuzana umutoza mushya Bekeni, imikino ine ibanziriza iyi itatu nta ntsinzi yari irabona, ni mu gihe Gicumbi FC isigaye ifite umukino mwiza ariko amahirwe yo gutahana amanita atatu akabura wari umukino wa gatatu wikurikiranya inganyije.
Ni mu mukino wa 21 muri shampiyona y'u Rwanda wabaye kuri uyu wa gatandatu, tariki 21 Gashyantare 2026, kuri Sitade Umuganda watangiye saa 15h00.
Ku munota wa 50’ w’umukino, Umunya-Cameroun, Assana Nah Innocent ukinira Etincelles FC yafunguye amazamu abafana bajya ibicu, ariko Ndikumana Arteta wa Gicumbi FC wakinnye neza uyu mukino ntiyatumye ibyishimo byabo bitinda, kuko ku munota wa 76’ yatsinze igitego cyo kwishyura, ibyatumye amanota ikipe zombi ziyagabana.
Amakipe yombi yakinaga umukino wa 21 wa shampiyona, wasize Etincelles FC ku mwanya wa 15 n'amanota 18, mu gihe Gicumbi FC byayisize ku mwanya wa 11 ari nawo wa nyuma n'amanota 24.
Etincelles FC biteganyijwe ko ku itariki 01 Werurwe 2026 izakirwa na AS Kigali, mu gihe Gicumbi FC izabaizakirwa na Kiyovu Spots.