Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Gashyantare 2026 Ikipe ya As Muhanga yari yakiriye Rutsiro FC kuri Stade y’Akarere ka Muhanga mu mukino w’umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League wari urimo gucungana ku mpande zombi kuko izi kipe zose ziri mu ziri inyuma zishobora kwisanga zasubiye mu kiciro cya 2]kabiri ukaba warangiye AS Muhanga itsinze ibitego 2-1.
Ku munota wa 19 w'umukino habonetse Koruneri maze hazamo akavuyo imbere y'izamu maze umupira ugera kuri rutahizamu Twizerimana Onesime atsindita AS Muhanga igitego cya mbere cy'umukino.
Ku munota wa 21 na bwo Rutahizamu Onesime yaje kubona amahirwe ntiyabasha kuyabyaza umusaruro byanatumye ku munota wa 34 ikipe yari yakiriye isubira inyuma maze Rutsiro FC ikora impinduka Nkubito Amza asimburwa na Banyambara Tanda gusa ntizgira icyo zitanga. Igice cya mbere gisozwa ikipe ya As Muhanga iyoboye n'igitego 1-0 ndetse yihariye umukino hanatanzwe ikarita imwe y'umuhondo kuri Niyonkuru Jean Pierre wa AS Muhanga.


Mu gice cya kabiri, umukino watangiye bigaragara ko Rutsiro FC ishaka igitego ndetse ku munota wa 47 na 50 Nizeyimana Jean Claude wanakomezaga gukoresha amakosa abakinnyi ba AS uhanga barimo Twizerimana Martin Fablice ndetse ku munota wa 52 yaje guhabwa ikarita y'umuhondo ku ikosa yarakoreye hagati mu kibuga akandagiye umukinnyi wa Rutsiro FC.
Ku munota w 57 Nwafor Papa wa Rutsiro yakoze ikosa ryatumye ahabwa ikarita y'umuhondo. Irikosa ryahabwe maze Twizerimana Martin Fabrice atanga umupira kuri Rutahizamu Basilua Makola atsinda igitego cya kabiri cya AS Muhanga.
Umukino wongeweho iminota ine itagize icyo ihindura ku musaruro w'amakipe yombi akurikirana ku rutonde rwa Shampiyona kugeza ubu.
.jpeg)

AS Muhanga yavuye ku mwanya wa nyuma wa 18 ijya ku mwanya wa 14 ikaba izakurikizaho kwakira Police FC naho Rutsiro FC izakina na Marine FC kuri stade Umuganda.