Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wari uryoheye ijisho

Bugesera FC yatsinze Kiyovu Sports mu mukino wari uryoheye ijisho


Ni umukino w'umunsi wa 23 wa Rwanda Premier League 2025/26 wayobowe neza na Kayitare David wari umusifuzi wo hagati.

‎Igice cya mbere cyaranzwe no gusatirana bikomeye ku mpande zombi ariko abasore ba Bugesera FC barimo Umar Abba na Sadick Sulley bakirangaraho, uko bahusha cyane byatumye Haringingo Francis ahindura amayeri y'imikinire akura Nsanzimfura Keddy ku ruhande amuzana hagati ubundi Kiyovu Sports itangira kurusha Bugesera FC.

 

Ibi byaje no kuyihira ku munota wa kabiri w'inyongera y'igice cya mbere, Nsanzimfura Keddy yarekuye umupira mwiza kuri Fidal Uwiyaremye nawe ahita ashyira mu izamu, igitego cya Kiyovu Sports kiba kirabonetse ari na ko igice cya mbere cyarangiye.

‎Igice cya kabiri kigitangira, Bugesera FC yahise ikora impinduka. Umunya-Nigeria, John Clement yinjira mu kibuga asimbuye Isingizwe Rodriguez, ubundi Bugesera FC itangira gusatira cyane ariko Kiyovu Sports ikagerageza kurinda igitego cyayo.

 

Muri iyi minota Haringingo yakoze impinduka atatu havamo Sharif Bayo , Uwineza Rene na Yakubu Uwimana basimburwa na Steve Hiol, Rukundo Abdoulrahman na Harerimana Abdallaziz. Bugesera FC yahise icurika ikibuga ku munota wa 68 bihindura isura, ku mupira wari uhinduwe na Eric Iracyadukunda,

 

Akpeseri Naibe yacunze uburyo umuzamu James Desire ahagaze nabi ahita ashyira mu rushundura, Bugesera FC iba yishyuye igitego. Abakinnyi ba Kiyovu Sports bakibaza ibibaye, Bugesera FC yagerageje ubundi buryo bw'igitego ariko ba myugariro ba Kiyovu Sports bakuraho umupira vuba vuba, ariko ku munota wa 72' Sadick Sulley awuhindura imbere y'izamu rya Kiyovu Sports umunyezamu James Desire Djoayang asohoka nabi uramurenga usanga Umar Abba ahagaze neza ashyira umupira mu kirenge cye atsinda igitego cya kabiri cya Bugesera FC.

‎ ‎

‎Iminota 15 ya nyuma Kiyovu Sports yacuritse ikibuga ariko biba iby'ubusa kuko uburyo bwinshi bageragezaga bumwe abakinnyi babuteraga hanze ubundi umunyezamu Dauda Baleri akabufata neza. Mu minota 4 y'inyongera yashyizwe ku gice cya kabiri, nta kidasanzwe cyabayemo, uretse igitutu abatoza bashyiraga ku bakinnyi babo, bamwe bashaka kwishyura abandi bashaka kugumana intsinzi, umukino urangira Bugesera FC itsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1.

‎Banamwana Camarade utatoje uyu mukino kubera amakarita 3 y'umuhondo, yavuze ko yishimiye iyi ntsinzi kuko imushyize mu myanya myiza gusa Haringingo Francis we ntiyumva uburyo yabuze nibura inota rimwe gusa avuga ko agiye gutegura neza umukino ukurikira agaha intsinzi Abayovu.

‎Ubwo Kiyovu Sports yaherukaga ku kibuga cya Bugesera FC, yari yahatsindiwe ibitego 5-0 na Bugesera FC, mu mukino w'umunsi wa nyuma usoza umwaka w'imikino ushize, Rwanda Premier League 2024/25.

‎Bugesera yazamuye amanota yayo igira 28 iguma ku mwanya wa 10 irushwa inota rimwe na Marine FC iri ku mwanya wa 9, Mu gihe Kiyovu Sports na yo yagumanye umwanya wa karindwi n'amanota 33.

Related News