Marine FC y'abakinnyi 10 yatsinze Kiyovu Sports ibitego 2-1 mu mukino w'Umunsi wa 21 wa Rwanda Premier League utarabereye igihe, yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itandatu yari imaze idatsinda.
Kiyovu Sports yari mu rugo kuri Kigali Pelé Stadium, yatanze Marine FC kwinjira mu mukino, ariko abakinnyi bayo bananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye hakiri kare.
Uwineza René yahinduye umupira mwiza bagenzi be bananiwe gukina ku munota wa cyenda, Mutunzi Darcy atera umupira washyizwe muri koruneri n’umunyezamu Irambona Vally ku munota wa 21 mbere y’uko Uwiyaremye Fidali atera hejuru umupira yatereye mu rubuga rw’amahina.
Kiyovu Sports yahushije kandi uburyo bw’umupira uteretse inyuma y’urubuga rw’amahina watewe na Rukundo Abdul Rahman, ukora ku mukinnyi wa Marine FC mbere yo gukubita umutambiko w’izamu ukajya hejuru.
Marine FC yahise ibona uburyo bubiri bukurikiranye, aho Ndikumana Fabio yazamukanye umupira agasiga abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu Sports, ariko ananirwa kuroba umunyezamu James Desire wasohotse neza.
Ubu buryo bwakurikiwe n’umupira uteretse muri metero 25 watewe na Aman Rutayisire, unyura ku ruhande gato rw’izamu rya Kiyovu Sports.
Bidatinze, Marine FC yafunguye amazamu ku mupira winjiranywe na Nizeyimana Mubaraka ku munota wa 36, awunyuza inyuma ya myugariro wa Kiyovu Sports usanga Ishimwe Kevin wahise aroba umunyezamu James Desire wari wasohotse.
Nyuma y’iminota ine, Usabimana Olivier yatanze umupira kuri Ndikumana Fabio wari ku murongo w’urubuga rw’amahina, areba uko umunyezamu James Desire ahagaze mbere yo kumuroba agatsinda igitego cya kabiri cya Marine FC.
Mu minota y’inyongera y’igice cya mbere, Hoziyana Kennedy yakiniye nabi Uwineza René inyuma y’urubuga rw’amahina, ikosa rihanwe na Rukundo Abdul Rahman umupira ujya ku ruhande gato.
Mu gihe Kiyovu Sports yatangiye igice cya kabiri ikuramo Uwimana Yakubu wasimbuwe na Bukuru Christophe, Marine FC yatangiye igice cya kabiri iri hejuru, isatira bikomeye, ariko Nizeyimana Mubaraka na Usabimana Olivier bananirwa kubyaza umusaruro uburyo babonye basigaranye n’umunyezamu James Desire.
Ku munota wa 57, Bukuru Christophe yatsindiye Kiyovu Sports ku mupira yateye ahana ikosa ryakozwe na Usabimana Olivier ahagana muri koruneri, Nizeyimana Mubaraka n’umunyezamu Irambona Vally bananirwa kuwuhagarika.
Nyarugabo Moïse wasimbuye Ishimwe Kevin, yashoboraga gutsindira Marine FC igitego cya gatatu ku munota wa 79, umupira yateye mu izamu ukurwamo na Nkundimana Aviti. Nyuma y’ubu buryo, Nyarugabo yateye undi mupira uca ku ruhande.
Myugariro wa Marine FC, Rugirayabo Hassan, yakoze umupira inyuma y’urubuga rw’amahina ku munota wa 88, ikosa rihanwe na Ishimwe Jean René, umupira ujya ku ruhande.
Marine FC yasigaye ari abakinnyi 10 mu kibuga ubwo Kapiteni wayo, Usabimana Olivier yahabwaga ikarita ya kabiri y’umuhondo nyuma yo kubuza Kiyovu Sports gutangiza umukino, ibyafashwe nko kurya iminota.
Iminota ine y’inyongera yashyizweho yarangiye nta zindi mpinduka zibaye, Marine FC yongera kubona intsinzi nyuma y’imikino itandatu yari imaze idatsinda.
Iyi kipe y’i Rubavu yagize amanota 32 ku mwanya wa cyenda mu gihe Kiyovu Sports iri ku mwanya wa munani n’amanota 33.