Kigali, Rwanda
UPDATES
Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00   •   Al Hilal SC yatsinze Bugesera FC isatira APR FC | Police FC yanganyije na Etincelles FC | Marine FC yatsinze Mukura VS biyoroheye, Taiba ayobora ba Rutahizamu | Rutsiro FC yatsinzwe na Kiyovu Sports ikomeza kuguma habi | Musanze FC yatsinze AS Muhanga imbere y’abafana bayo | RUTSIRO FC vs Al Hilal SC • Tomorrow 15:00
APR FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere

APR FC yatsinze Musanze FC ifata umwanya wa mbere

Ikipe ya APR FC yatsinze Musanze FC igitego kimwe ku busa, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona rw’agateganyo. 


Wari umukino w’umunsi wa 24 wa Rwanda Premier League wabereye kuri Kigali Pele Stadium, utangira Saa 18:30 pm. 


Ikipe ya APR FC yari yakiriye umukino, yashakaga kwihorera imbere ya Musanze FC yari yarabatsinze umukino ubanza ibitego 3-2. 


Umukino watangiye APR FC yotsa igitutu Musanze FC ndetse ubona ko ishaka igitego hakiri kare.


Ku munota wa 17 APR FC yabonye amahirwe y’igitego ku mupira Mukungere yari ateye nabi ufatwa na rutahizamu Djibril Ouattara wahise ashaka gutungura umunyezamu, umupira ujya hanze. 


Amakipe yakomeje gukina acungana ku jisho ariko uburyo bw’igitego bukanga. 


APR FC yari yagaruye mu kibuga Dauda Yussif Seidu ndetse wari wahinduye imikiniye y’iyi kipe yagaragazaga umuvuduko mu kibuga hagati.





Iminota 45 y’igice cya mbere yarangiye nta kipe n’imwe irebye mu izamu bajya kuruhuka ari ubusa ku busa. 


Igice cya kabiri cyatangiranye imbaraga ku ruhande rwa APR FC wabonaga ishaka gutsinda uyu mukino uko byagenda kose. 


APR FC yabonye penaliti ku munota wa 51 ku ikosa ryakorewe Cheikh Djibril Ouattara ndetse aza no kuba ayiterera ariko arayihusha kuko umupira yawuteye hanze y’izamu.


Ku munota wa 70 ikipe ya APR FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe Ronald Ssekiganda ku mupira wari uvuye kuri koruneri yari itewe na Raouf Memel Dao. 


Musanze FC yasaga naho yari yaje kurwana n’inota rimwe, yakomeje gutsimbarara imbere y’izamu ryayo ndetse byatumaga itarema uburyo buhagije bw’igitego. 


Iminota 90 yarangiye ari igitego kimwe cya APR FC ku busa bwa Musanze FC, umusifuzi yongeraho iminota 4, ariko nabwo APR FC yari igisatira. 





Ku munota wa 3 w’inyongera, William Togui Mel yatsinze igitego ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina rwa Musanze FC, ndese umukino uhita urangira ari ibitego 2 bya APR FC kuri 1 cya Musanze FC. 


APR FC yahise ifata umwanya wa mbere n’amanota 46, ikaba ikurikirwa na Al Hilal ifite amanota 45 gusa ikaba imaze gukina imikino 21.

Related News