Rutsiro FC yari yakiriye Etincelles FC zanganyije 0-0 iguma mu zihabwa amahirwe yo kumanuka mu cyiciro cya kabiri.
Aya makipe yombi yakiniye kuri sitade Umuganda asanzwe anakiriraho imikino yayo yo mu rugo, kuri uyu wa gatandatu, tariki 15 Werurwe 2026.
Amakipe yose yakinaga nk'aziranye, yakiniye igice kinini cy'umukino mu kibuga hagati.
Ku munota wa 15' Rutsiro FC yakinnye neza, ndetse ihanahana neza umupira, ariko abakinnyi bayo bakina basatira izamu bawutera hanze.
Amakipe yakomeje gukinira mu kibuga hagati, kugeza ku munota wa 23', ubwo Etincelles FC yabonye umupira w'umuterekano igerageza gutera mu izamu, umupira ufata umutambiko w'izamu.
Ku munota wa 27' Etincelles FC yagerageje uburyo bwashoraga kuvamo igitego, kuko umuzamu yari yamaze kuryama hasi ariko umupira bawushota mu maso ya myugariro wa Rutsiro FC, Mutijima Gilbert urenga ikibuga.
Ku munota wa 37' Etincelles FC yagerageje amahirwe imbere y'izamu rya Rutsiro FC ariko ntibabasha gutera mu izamu.
Umukino wakomeje ndetse Rutsiro FC yahise ifata umupira ku munota wa 38' iruhukira mu izamu ariko Maniriho Destin wakinaga ku ruhande rw'iburyo asatira agerageje gutera umupira uca iruhande gato rw'izamu.
Rutsiro FC yakomeje kotsa igitutu Etincelles FC ari nako igerageza amahirwe ariko hakabura uterekamo igitego.
Ku munota wa 45' w'umukino, Rutsiro FC yagerageje uburyo bukomeye bwashoboraga kubyara igitego, umunyezamu awushyira muri koruneri.
Nyuma y'uko iminota 45' y'umukino irangiye, umusifuzi wa kane w'umukino yongereyeho iminota ibiri, yose ikinirwa mu kibuga cya Etincelles FC ariko kuyibyaza igitego biranga, amakipe ajya kuruhuka anganya 0 - 0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku ruhande rwa Etincelles FC, aho Yacouba Minaga yasimbuye Gakumba Innocent, mu gukomeza ubusatirizi bwayo.
Iminota 10 y'igice cya kabiri yose umupira wakiniwe mu kibuga hagati, nta kipe igerageza gusatira indi.
Ku munota wa 61' w'umukino Etincelles FC yabonye penaliti, Rody Rodrigue agerageza gutera ishoti riremereye mu nguni, ariko umuzamu wa Rutsiro FC wari wakurikiye ayivanamo.
Etincelles FC yahise ikora impinduka ku munota wa 67, ivanamo Niyonkuru Sadjat yinjiza Naah Innocent.
Ku munota wa 75' Rutsiro FC nayo yinjije mu kibuga Aligo Godspower asimbuye Maniriho Destin.
Ku munota wa 80' Etincelles FC yokeje igitutu ndetse ibona na koruneri eshatu zitagize icyo zibyara.
Umukino wakomeje ukinirwa mu kibuga hagati kugeza urangiye, maze mu minota ine y'inyongera Etincelles FC icurika ikibuga, gusa amahirwe yabonye imbere y'izamu kuyabyaza umusaruro birananirana.
Rutsiro FC yasoje umukino wayo wa 23 n'amanota 20, yagumye ku mwanya wa 17 n'amanota 20, tariki 22 Werurwe izakira Kiyovu Sport, mu gihe Etincelles FC yakinaga umukino wa 22 yagumye ku mwanya wa 15 n'amanota 21, mu gihe tariki 21 Werurwe izakirwa na Police FC.