Mu mukino w'umunsi wa 25 wahuzaga AS Muhanga na Musanze FC wasojwe Ikipe yo mu Ntara y’Amajyaruguru ibonye amanota atatu imbere y’abafana bayo.
Ku munota wa 20 Musanze FC yabonye igitego cyitsinzwe n'umukini Rugwiro Kevin Pascal washatse kuwukura mu izamu ahubwo awusongamo ukaba warutewe na Niyitanga Emmanuel wakinaga ku ruhande rw'iburyo.
ku munota wa 41, Rutahizamu wa AS Muhanga, Francis Unekalit yabonye amahirwe agiye kuwutera umukinnyi wa Musanze awukoraho bose baragwa Rulisa yerekana ko nta kosa ryabaye bakomeza gikina.
Ku munota wa 45 Rutahizamu Onesime Twizerimana yabonye amahirwe ariko ateye umupira uca iruhande rw'izamu ndetse igice cya mbere gisozwa kiyobowe na Musanze FC.
Igice cya kabiri cyatangiye ikipe zombi afunguye ndetse afite inyota yo gushaka igitego ndetse ku munota wa 54 AS Muhanga ikora impinduka yinjiza Gedeon Foura Samuel asimbura Onekalit Francis.
Ku munota wa 58 Musanze yabonye amahirwe maze Tuyisenge Pacifique azamukana umupira ku ruhande rw’iburyo awuteye ufatwa n'umuzamu Kimana Shalome wa AS Muhanga.
Ku munota wa 75, AS Muhanga yakomeje gushaka igitego ariko Musanze FC ikomeza kwihagararaho ndetse ikora impinduka yinjizamo Pondi Paul hasohoka Gilbert Tuyihimbaze naho Martin Fablice Twizerimana atanga umwanya kuri Joseph Ntamack Tonye.
Uyu mukino waje kongerwaho iminota itanu ntihagira igihinduka ndetse Musanze Fc yegukana amanota atatu.
Musanze FC yafashe umwanya wa munani n’amanota 36 mu gihe AS Muhanga yo yagumye ku mwanya wa 16 n’amanota 36.