Mukura Victory Sports yatsinze Gasogi United ibitego 2-0 mu mukino w'umunsi wa mbere wa BK Pro League.


Ni umukino wabareye kuri Stade ya Kamena, aho Mukura VS&L yari yakiriye Gasogi United nk’uko byari byagenze mu mwaka w’imikino 2025-2026, ubwo aya makipe yombi yahuraga ku munsi wa mbere.


Umukino watangiye saa Cyenda z’igicamunsi, amakipe yombi yigana yaba ari k uruhande rwa Momcilo Medic wari utoje umukino wa mbere muri Shampiyona y'u Rwanda na Charles Lukura kuko amakipe yose yakiniraga cyane mu kibuga hagati.


Mu minota 20 ni bwo amakipe yatangiye kurekura cyane mu kibuga hagati byumwihariko kuri Mukura VS&L binyuze mu bakinnyi bayo barimo Hussein Ssenoga na Joseph Sackey bari batesheje basumbirizaga ubwugarizi bwa Gasogi United.


Ku munota wa 31, Mukura Victory Sports yabonye penaliti yavuye ku ikosa ryakorewe Boateng Mensah yarwaniye Umupira n'umunyezamu Souleiman Souleimana wa Gasogi United bikarangira amukuruye, Umusifuzi Ngabonziza Jean Paul atanga Penaliti yatewe neza na Joseph Sackey, Mukura VS ifungura amazamu gutyo.


Gasogi United yahise ikanguka ishaka kwishyura binyuze mu bakinnyi bayo barimo Ebenezer Niyigena na Ngono Guy Herve ariko ubwugarizi bwa Mukura bukomeza guhagarara neza bituma igice cya mbere kirangira Mukura iyoboye Gasogi United n'igitego 1-0.

Mu gice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi akora impinduka zatanze umusaruro cyane cyane ku ruhande rwa Mukura VS yakuyemo Freedom Mungudit hinjira Irumva Justin, ku munota wa 60 Mukura VS&L yabonye penaliti ya kabiri ubwo Samuel Pimpong yakorerwaga ikosa mu rubuga rw’amahina rikozwe na Nkundukuri Leo.


Iyi penaliti yatewe neza na Mutsinzi Patrick, Mukura VS itsinda igitego cya kabiri ,kuva kuri uwo munota Gasogi United yasatiriye izamu rya Mukura Victory Sports, ryari ririmo Tuyizere Jean Luc wakuyemo imipira myinshi.


Ku munota wa 90, Gasogi United yabonye penaliti ku makosa Tuyishime Emmanuel yakoreye Ngono Guy Herve ,iyi penaliti Guy Herve yayiteye Tuyizere Jean Luc wa Mukira VS ayikuramo .


Umukino warangiye Mukura VS&L itsinze Gasogi United ibitego 2-0, ibona intsinzi ya mbere muri Bk Pro League 2026-2027.


Mukura Victory Sports yiyunze ku yandi makipe yabonye amanota atatu arimo Amagaju FC, Gorilla na Marine FC.

Ku munsi wa kabiri, Mukura VS&L yakagombye gukina na Rayon Sports ariko ntabwo umukino uzaba kubera ko Rayon Sports izakina umukino wo kwishyura muri Caf Confederation Cup naho Gasogi United izajya gusura Sunrise FC kuri Stade y’Akarere ka Nyagatare.