Uyu ni umwaka wa kabiri Ikipe ya Gicumbi FC iri mu Cyiciro cya Mbere nyuma yaho ivuye mu Cyiciro cya Kabiri mu mwaka w'imikino wa 2023/2024.


Ku ikubitiro, mu mwaka wa mbere iyi kipe yo mu Majyaruguru yatangiye igorwa no kubona ikibuga izakiniraho ndetse n'ikibuga cy'imyitozo, biyisaba gukodesha ibibuga bibiri aho yakoreraga imyitozo ku kibuga cya Mumena noneho igakinira kuri Kigali Pelé Stadium imikino yakiriye. 


Ibi byose biri mu byatumaga ikoresha amafaranga menshi ari bwo ikizamuka kandi nta bandi baterankunga ifite uretse guhanga amaso Akarere ka Gicumbi.


Mu itangira rya Shampiyona ya 2025/2026, ntibyari byoroshye kuko iyi kipe yatangiye Shampiyona itsindwa na APR FC 2-1 kuri Kigali Pelé Stadium bikomereza kuri Bugesera ariko Umutoza Bisengimana Justin akomeza kurwana urugamba rwa Shampiyona birangira ikipe igumye mu Cyiciro cya Mbere.


Itandukaniro riri hagati ya Gicumbi FC ya 2025/2026.


Gicumbi FC y'umwaka ushize w’imikino yari nziza ku bakinnyi cyane cyane umukinnyi ku giti cye dore ko benshi bari abagiye baturuka mu makipe amenyereye Shampiyona.


Dufashe urugero nk'umukinnyi Kwitonda Ally wari waravuye mu Ikipe ya Police FC ni na we wari Kapiteni nubwo nta mikino myinshi yakinnye ariko yafashaga bagenzi be mu rwambariro.


Umukinnyi Ahishakiye Hertier yari umuzamu wari umenyereye Shampiyona yo mu Rwanda, aho na we yashyiraga igitsure kuri bagenzi be bigatuma batava mu mukino. 


Nk'ikipe ikizamuka, kimwe mu byo yakoze mu igura ry'abakinnyi, benshi bari bafite amasezerano y'umwaka umwe ndetse bamwe mu bakunzi bayo wasangaga batishimiye uburyo ikipe yagiye isinyisha amasezerano magufi bakibaza niba izahora igura abakinnyi buri mwaka, icyakora ubuyobozi bwo bukavugako umwaka wa mbere utatangira usinyisha amasezerano maremare utazi neza imikinire y'abo bakinnyi.


Umutoza Bisengimana Justin ari mu batoza barekaga abakinnyi bakisanzura mu kibuga ariko kimwe mu byamugoye ni uguhozaho kwa ba myugariro kuko bakunze kumutenguha, ndetse rimwe na rimwe bagahabwa amakarita kubera amakosa ya hato na hato. Gusa yakomeje gukotana mpaka ikipe ayigumishije mu cyiciro cya mbere, ibyananiye amakipe arimo Rutsiro FC ndetse na AS Muhanga.


Ikindi cyafashije Gicumbi FC kuguma mu cyiciro cya mbere ni ubwitange bw'abakinnyi aho buri mukinnyi yakinaga ashaka kwigaragaza hakiyongeraho ishyaka babaga bafite biri mu byafashije Bisengimana Justin n’abo bakoranaga kugumisha ikipe mu cyiciro cya mbere.


Gicumbi FC ya Lotfi ikomeje kuyobora urutonde? Ni irihe banga ari gukoresha kugira ngo abone intsinzi?


Gicumbi FC y'uyu mwaka 2026/2027 ni ikipe iri mu maboko meza, kandi ifite abayobozi bayiba hafi buri gihe bakora ibintu batuje uhereye kuri Perezida wayo Urayeneza John n’abo bafatanyije kandi yahawe ibishoboka byose n'Akarere ka Gicumbi kugira ngo igere ku ntsinzi byanze bikunze. 


Ni ikipe yazanye uyu mutoza w'Umunya- Tunisia imuha ibishoboka byose kugira ngo yitware neza, ibyo birimo umushahara mwiza w’Amadolari 2000, icumbi ryo kubamo n'umuryango we ndetse n'imodoka yo kumworohereza akazi ke ariko kandi ni we ubwe uhitamo Abakinnyi akoresha ku mukino muri make ni ‘Manager’ aho kuba umutoza gusa.


Kimwe mu bishimangira intsinzi uyu mugabo amaze kubona ni uburyo ubuyobozi bw'ikipe bwamuhaye rugari mu kwihitiramo abo bazakorana aho yungirijwe n'umutoza Mateso Jean de Dieu usanzwe amenyereye Shampiyona y’u Rwanda, ndetse na bagenzi be, ibitekerezo byabo iyo babihuje n'ibya Afhmia Lotfi biruzuzanya bikabaha intsinzi.


Gicumbi FC y'uyu mwaka iri kuba mu buzima bwiza butandukanye n'indi myaka yose yayibanjirije aho kuri ubu umukinnyi uhembwa amafaranga menshi ahembwa umushahara w'ibihumbi 600 Frw mu gihe uhabwa umushahara muke ari ibihumbi 250 Frw. Kuri aya mafaranga hiyongeraho agahimbazamusyi k'amafaranga ibihumbi 50 Frw kuri buri mukinnyi mu gihe batsinze.


Ikindi gifasha Umutoza Lotfi kumva ko yahorana intsinzi ni agahimbazamusyi ahabwa kuri buri mukino yatsinze. Ibi byiyongeraho umurindi w'abafana ku kibuga cya Gicumbi na wo uri mu bitiza imbaraga abakinnyi mu gihe umwaka ushize ikipe yakinnye isemberera i Kigali kugeza Shampiyona irangiye.


Ibi byose byiyongera ku bakinnyi bakiri bato biganje muri Gicumbi FC bumva neza icyo umutoza ashaka ko bakina ariko kandi bashaka no kugera ku nzozi zabo bakuze barota, ibituma ikipe ikorera hamwe aho kugira umukinnyi runaka kampara mu ikipe, ibituma buri wese akora cyane kurusha undi kugira ngo abone umyanya wo kubanza mu kibuga.


Ariko kandi nubwo bimeze bityo, ntiwakirengangiza bamwe mu bakinnyi ubona ko bari gufasha Gicumbi FC kwitwara neza, barimo abaguzwe mu mpeshyi y’uyu mwaka, bayobowe na Kapiteni wabo Nahimana Jonathan akaba ari n'umunyezamu ubanzamo mu Ikipe y'Igihugu y'u Burundi.


Ni umunyezamu ufite ubunararibonye dore ko yakinnye muri shampiyona zitandukanye yaba iwabo mu Burundi ndetse na Tanzania kandi mu makipe akomeye arimo Vital'o, KMC, Bumamuru n'andi.


Tuyisenge Jean Merveil na we ni rutahizamu umaze gutsinda ibitego bibiri mu mikino itatu ya shampiyona Gicumbi imaze gukina ndetse akaba amaze kwegukana igihembo cy'umukinnyi mwiza w'umukino (Man of the match) inshuro ebyiri.


Uyu musore wageze muri Gicumbi FC avuye muri Rukinzo FC yo mu Burundi kuri ubu akomeje kwigurira imitima y'abaturage b’i Gicumbi. 


Aba ni bamwe mu bakinnyi bayobora abandi mu kibuga no kubafasha kwigirira icyizere ku buryo buri mukino bawufata nka ‘finale’ kandi nta kipe batinya, ahubwo icyo babwira bagenzi babo ni "Ntakidashoboka mureke tubikore."


Kuva uyu mwaka watangira haba mu mikino ya gicuti bakinnye n'amakipe atandukanye arimo Gasogi United, Intare FC, Sunrise FC, El Merreikh, Rayon Sports na Al Hilal, iyi kipe yo mu Majyaruguru y'u Rwanda ntizi icyitwa gutsindwa. Ibi na byo biri mu bituma benshi bagira icyikango mu gihe bagiye gukina na yo.

Ubwo BK Pro League izaba isubukuwe mu mpera z’icyumweru gitaha, nyuma y’akaruhuko k’imikino y’amakipe y’ibihugu, Gicumbi FC izakirwa na Kigali FC ku wa 9 Ukwakira 2026, mu mukino w’Umunsi wa Kane.