Gorilla FC yafashe umwanya wa kabiri ku rutonde rwa BK Pro League 2026/27 nyuma yo kunganya na Gasogi United ubusa ku busa, mu mukino wabereye kuri Kigali Pelé Stadium kuri uy wa Gatatu, tariki ya 21 Ukwakira 2026.

 

Wari umukino w’Umunsi wa Gatatu wa BK Pro League utarabereye igihe kubera ko Gasogi United yari ifite abakinnyi benshi mu Ikipe y’Igihugu y’Abatarengeje imyaka 23 yakinnye na Sudani mu ntangiro z’uku kwezi.

 

Umukino watangiye amakipe yombi ashaka igitego hakiri kare. Ku munota wa gatanu, Luther Duval Ekouere M’baye yagerageje uburyo bwashoboraga guhesha Gasogi United igitego ariko ntiyabubyaza umusaruro, umupira ujya ku ruhande.

 

Gorilla FC na yo yagerageje kunyura ku ruhande rw’iburyo, maze ku munota wa karindwi Akayezu Jean Bosco ahindura umupira mwiza mu rubuga rw’amahina, ariko Mosengo Tansele ntiyabasha kuwubyaza umusaruro.

 

Gasogi United yakomeje kugaragaza inyota yo gufungura amazamu, ndetse ku munota wa 15 M’baye yateye umupira n’umutwe nyuma ya koruneri ariko ujya hejuru y’izamu.

 

Mu minota 25 ya mbere, Gasogi United ni yo yagaragazaga imbaraga nyinshi mu gushaka igitego. Kapiteni wayo, Ngono Guy Hervé yagerageje ishoti rikomeye ariko na ryo rinyura hejuru y’izamu.

 

Gasogi United yakomeje gusatira, maze ku munota wa 36, Thierry Byiringiro agerageza ishoti ryanyuze hejuru gato y’izamu.

 

Gorilla FC yongeye kuzamukana imbaraga ku munota wa 40, ibona umupira w’umuterekano watewe neza na Mosengo Tansele, ariko ubura uwukoraho ngo awerekeze mu izamu.

 

Habura iminota ibiri ngo igice cya mbere kirangire, Sunday Inemesit yagerageje kwinjira mu rubuga rw’amahina ariko akorerwa ikosa na Chris Peace Nshuti, wahise ahabwa ikarita y’umuhondo.

 

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa ndetse kugeza icyo gihe nta mupira ugoye wageze ku banyezamu b’amakipe yombi.

 

Mu ntangiriro z’igice cya kabiri, abatoza bombi batangiye gukora impinduka bagamije gushaka igitego.

Gorilla FC yakoze impinduka ebyiri, Mosengo Tansele na Chancelor Ndong Mengue basimburwa na Moussa Mudeyi na Ishimwe Aimé Thierry. Gasogi United na yo yakuyemo Luther M’baye, hinjira Abdu Nizeyimana.

 

Ku munota wa 60, Gasogi United yakoze indi mpinduka, Kevin Imena Nshuti asimburwa na Kamanda Willy.

 

Ikipe ya Charles Ayeko Lukula yakomeje kotsa igitutu Gorilla FC, ndetse ku munota wa 65 ihusha uburyo bukomeye nyuma y’umupira wahinduwe neza na Arsène Kanamugire, Ngono Hervé awutera hejuru y’izamu.

 

Nyuma y’iminota ibiri, Gasogi United yabonye uburyo bukomeye bwageze mu izamu ubwo Abdu Nizeyimana yateraga ishoti rikomeye ariko umunyezamu wa Gorilla FC, Cuzuzo Aimé Gaël akabyitwaramo neza.

 

Ku munota wa 75, Gasogi United yakoze indi mpinduka nyuma y’uko Ebenezer Niyigena agize ikibazo cy’imvune, asimburwa na Niyonkuru Elissa.

 

Mu minota ya nyuma, amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko ubwugarizi bukomeza kwihagararaho.

 

Iminota 90 yarangiye nta kipe irebye mu izamu, amakipe yombi agabana amanota.

Kunganya byatumye Gorilla FC igira amanota umunani ku mwanya wa kabiri mu gihe Gasogi United yagize amanota atanu ku mwanya wa cyenda.

 

Myugariro wa Gasogi United, Iradukunda Axel, ni we watowe nk’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi muri uyu mukino.