Kuri uyu wa Gatandatu, ikipe ya Gorilla FC yatsindiye Amagaju FC ibitego 2-1 kuri Kigali Pele Stadium mu mukino w'umunsi wa gatandatu wa BK Pro League ifata umwanya wa mbere by'agateganyo. 


Ni umukino watangiye Saa Cyenda zuzuye z'igicamunsi Amagaju FC awutangira neza mu guhererekanya umupira. Ntabwo byagarukiye mu guhererekanya gusa, kuko iyi kipe yafunguye amazamu ku munota wa 13 ku gitego cyatsinzwe na Iradukunda Daniel nyuma y'uko babonye koroneri akayihererekanya na Niyonkuru Jean Pierre wahise amusubiza umupira, nawe ahita awushyira mu izamu ryari ririnzwe na Cuzuzo Aime Gael.


Amagaju FC yakomeje kugira igice cya mbere cyiza mu guhererekanya no kurema uburyo ku bakinnyi nka Mwinyi Rodrigue. Ku munota wa 37 ikipe ya Gorilla FC yo yavunikishije Irakoze Darcy avamo asimburwa na Chancellor Ndonga. Ndonga ku munota wa 43 yahise agira uruhare mu gitego atanga umupira kuri Sunday Inemesit wahise awuroba mu izamu ry'Amagaju FC ryari ririnzwe na Ssebwato Nicholas , igice cya mbere kirangira ari 1-1.

Amagaju FC yari yihariye igice cya mbere, si ko byagenze mu gice cya kabiri muko cyihariwe na Gorilla FC mu guhererekanya umupira byatumye ari nayo isoza umukino iri hejuru ku ijanisha rya 52% kuri 48% y'Amagaju FC.Ibi kandi byanayifashije kubona igitego ku munota wa 72 gitsinzwe na Karenzo Alex ku mupira yahawe na Sunday Inemesit.


Amagaju FC yarwanye no kwishyura anakora impinduka zitandukanye ariko umukino urangira Gorilla FC yegukanye intsinzi, itsinze ibitego 2-1, ihita ifata umwanya wa mbere n'amanota 11 mu mikino itandatu mu gihe Amagaju FC yagize amanota arindwi ayishyira ku mwanya wa kane ku rutonde rw’agateganyo.

Kuri iki Cyumweru harakinwa indi mikino ine y'umunsi wa gatandatu, aho Marine FC irakira Gasogi United kuri Stade Umuganda, Mukura VS yakire Gicumbi FC kuri Stade Kamena, Musanze FC yakire Police FC kuri Stade Ubworoherane naho Sunrise FC yakire Etoile de l'Est i Nyagatare, imikino yose iteganyijwe gutangira Saa Cyenda z'igicamunsi.